BBC Yakoresheje Imvugo ‘Itemewe’ Mu Kuvuga Jenoside Yakorewe Abatutsi

Umuryango mpuzamahanga wemeje ko ibyabaye mu Rwanda hagati ya Mata na Nyakanga, 1994 ARI Jenoside yakorewe Abatutsi ATARI Jenoside yakorewe mu Rwanda. Ibi ariko radio mpuzamahanga y’Abongereza, BBC, ntirabifata gutyo ahubwo iyita uko ititwa nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe abivuga.

Mu kiganiro Imvo n’Imvano cyatambutse  kuri uyu wa Gatandatu tariki 12, Mata, 2025, BBC yahaye ijambo uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Joseph Semafara ufite ikigo yise Solvit Africa gifite agaciro ka Miliyoni $10.

Aho ikibazo kiri ni uko mu kuvuga  ibyabaye muri kiriya gihe BBC itavuze ko ibyabaye mu Rwanda muri kiriya gihe ari Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ivuga ko ari Jenoside yabereye mu Rwanda.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe yanenze iyo mvugo.

- Kwmamaza -

Kuri X, yanditse ati:  “Ndashaka kwibutsa BBC ko Semafara atarokotse Jenoside ‘yakorewe mu Rwanda’ mu 1994, ahubwo yarokotse Jenoside ‘yakorewe Abatutsi’ mu mwaka wa 1994.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe.

Avuga ko ikindi kibabaje ari uko u Bwongereza na Ireland ari byo bihugu byo mu Burayi bitarohereza mu Rwanda umuntu n’umwe mu bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se ngo bigire uwo biburanisha.

Yakomeje avuga ko “…Niba BBC ikomeje kuba Igitangazamakuru Mpuzamahanga cyonyine gihakana icyaha cyemejwe n’urukiko rwa Loni ndetse n’Inteko rusange ya Loni, nibura bakwiriye guceceka mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka.”

Ikinyamakuru mpuzamahanga cy’Abongereza, BBC, gikunze kuvuga imvugo ihungabanya abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu mwaka wa 2014, u Rwanda rwahagaritse imikorere y’iyi radio kuri FM nyuma y’inkuru bise Rwanda: The Untold Story yapfobyaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni inkuru mbarankuru yakozwe n’Umwongerezakazi Jane Phillipa Corbin.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version