Belarus Nayo Yateye Ukraine

Abadepite mu Nteko ishinga amategeko ya Belarus yemeje ko ingabo za kiriya gihugu zinjira mu ntambara u Burusiya buri kurwana na Ukraine. Zagiye yo gufasha u Burusiya.

Ingabo z’iki gihugu zinjiriye ahitwa Chernihiv. Hari amafato yagaragaye ingabo z’iki gihugu ziri mu modoka zikoze umurongo muremure zigana muri Ukraine.

Intego ihari ngo ni ugutuma ubutegetsi  bwa Ukraine bumanika amaboko kandi ngo nta mbabazi u Burusiya bugomba guha Ukraine.

Ibi bivuzwe byuma y’uko hari amakuru avuga ko ingabo z’u Burusiya zakoresheje intwaro za kirimbuzi bita cluster ammunitions.

- Advertisement -

Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin yategetse ingabo ze kurasa bombe zirimo n’izikoresha uburozi bita ‘cluster munitions.’

Zatewe mu Mujyi wa Kharkiv zihitana abasivili kandi ngo ibi bigize icyaha cy’intambara.

Mu masaha 24 ashize ibintu byacikaga muri uriya mujyi.

Ni umujyi utuwe n’abantu miliyoni 1.5 ukaba uherereye mu bilometero 25 uturutse ku mupaka ugabanya Ukraine n’u Burusiya.

Mu bantu 11 bivugwa ko bahitanywe na biriya bisasu harimo abana batatu ndetse ngo n’ibigo by’amashuri bigagamo byasenywe.

Abantu bari Kiev babwiye MailOnline ko indege z’intambara z’u Burusiya zarashe ibisasu byinshi birimo na ‘cluster munitions’ mu gace gatuwe n’abasivili kandi ngo uretse kuba byahitanye abasivili ngo bigamije no gutera ubwoba Ukraine n’abayiyobora kugira ngo bamanike amaboko.

Ambasaderi wa Ukraine mu Muryango w’Abibumbye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yatangaje ko u Burusiya bwarashe muri Ukraine  ibisasu biremereye cyane kandi byinshi.

Oksana Markarova yavuze ko u Burusiya bwakoze icyaha cy’intambara cyo kurasa ibisasu nka biriya kandi mu gice gituwe n’abasivili.

Kuri we,  ibyo bwakoze bihabanye n’Amasezerano y’i Geneva agena amategeko y’intambara.

Ati: “ Ibintu u Burusiya buri gukorera Ukraine ni agahomanunwa.”

Bombe u Burusiya  buvugwa ho gukoresha muri Ukraine ni bombe zifata umwuka wa Oxygen uri hari hafi aho zikawukusanya zikawubyaza imbaraga karahabutaka zituritsa ikintu cyose kiri hafi aho.

Bivugwa ko guturika kw’izi bombe gushwanyaguza inyama z’umuntu.

Ubusanzwe bombe nyinshi ziratwika kurusha uko zishwanyaguza ariko izo u Burusiya buvugwaho gukoresha zo zicagaguramo ibice kurusha uko zitwika.

Hagati aho kandi ubuyobozi bw’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, bwatangaje ko buri gukusanya ibimenyetso bwazaheraho burega abategetsi b’u Burusiya kubera ibyaha buvugwaho ko buri gukorera abaturage ba Ukraine.

U Burusiya bwo bwikomye ibihugu by’u Burayi bushinja ko biri koherereza intwaro Ukraine, buvuga ko ibizakurikiraho bizabyirengera.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnston arateganya kuzajya muri Poland gusura ingabo z’igihugu cye zihakambitse zikorera muri OTAN/NATO.

Abahanga mu by’intambara bavuga ko intwaro u Burusiya buri gukoresha muri Ukraine muri iki gihe ari nazo bwakoresheje muri Syria burwana ku ruhande rwa Bashar al-Assad.

Inzego z’iperereza z’Amerika zivuga ko 75% by’ingabo zahoze zikambitse ku mupaka w’u Burusiya na Ukraine zamaze kwambuka zigera muri Ukraine mu ntambara.

Imijyi ya  Zhytomyr, Zaporizhzhia na  Chernihiv  iri mu Mijyi imaze kuraswaho n’ingabo z’u Burusiya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version