Abanyarwanda 51 Bahungishijwe Muri Ukraine, 15 Babuze Uko Basohoka

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko mu banyarwanda 86 babaga muri Ukraine, 51 bamaze guhungishwa ariko hari abandi 15 bari mu duce turimo kuberamo imirwano, badafite uko bahava.

Ni igikorwa kirimo kuba mu gihe u Burusiya bukomeje kongera umurego mu bitero kuri Ukraine, byatangiye mu minsi itandatu ishize.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yabwiye RBA ko Guverinoma irimo gukora ibishoboka byose ngo ifashe bariya baturage bayo.

Yagize “Nta munyarwanda bari batubwira ko yakomeretse cyangwa se waba witabye Imana. Uyu munsi rero kano kanya turimo kuvugana tumaze kumenya ko 51 muri bo bamaze kwambuka, ni ukuvuga ngo ntabwo bakiri ku butaka bwa Ukraine, 50 bari muri Pologne, undi umwe ari muri Hungary.”

Yanavuze ko ambasade y’u Rwanda muri Pologne yohereje abakozi babiri ku mupaka, ku buryo Abanyarwanda bahagera bagasanga hari umuntu ubakira.

Mu mikoranire n’ibindi bihugu bya Afurika kandi ngo aho umunyarwanda atungukiye bwa mbere baramufasha, ambasade zigahanahana amakuru.

Mukurarinda yakomeje ati “Hari rero abandi icyenda bategereje kwambuka ubu turimo tuvugana. Kubera umubare w’abantu benshi, hari n’uburyo Ukraine yashyizeho, bariyeri ya mbere iri mu bilometero 40, 50 uvuye ku mupaka, ni ukuvuga ngo baragera ahongaho akenshi banakahasiga imodoka kubera umubare w’abantu bakagenda, urumva ni umunsi wose umuntu agenda hafi umunsi n’ijoro.”

“Abo icyenda bategereje kwambuka, hari abandi 11 bari mu nzira bagana ku mupaka. Abo bose barimo baravugana na ambasade cyangwa se n’ababyeyi hano amakuru barayazi, ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, hakaba rero hari n’abandi 15 bari muri Ukraine ahabera imirwano, badashobora kugira aho bajya.”

Magingo aya ingabo z’u Burusiya zirimo kurwana cyane mu mujyi wa Kharkiv wa kabiri munini mu gihugu hamwe n’umurwa mukuru Kyiv.

Hari ubwoba ko itambara ishobora kuba mbi kurushaho, nyuma y’uko Perezida Vladmir Putin yasabye igisirikare gutegura intwaro z’ubumara, nubwo hakiri ugushidikanya niba koko ashobora kuzikoresha.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko hari intwaro nyinshi z’ubumara z’Abanyamerika ziri mu Burayi, basaba ko zisubizwa iwabo aho kurushaho gukomeza ibibazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version