Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Benin: Haburaga Gato Ngo Habe Coup D’Etat
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Benin: Haburaga Gato Ngo Habe Coup D’Etat

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 September 2024 1:40 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Batatu barimo uwari ushinzwe umutekano wa Perezida wa Benin Patrice Talon bafunzwe bakekwaho gutegura umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.

Umushinjacyaha mukuru muri iki gihugu avuga ko undi muri abo batatu wafashwe yari yarigeze kuba Minisitiri muri Guverinoma y’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’Afurika.

Elonm Marion Metonou ushinzwe ubushinjacyaha bukuru bw’iki gihugu avuga ko uwahoze ari Minisitiri wa Siporo witwa Oswald Homeky yafashwe kuwa Kabiri ari guha umukuru w’umutwe w’ingabo zirinda Perezida imifuka itandatu(6) y’amafaranga.

BBC Gahuza yanditse ko abakora iperereza basanze Colonel Djimon Dieudonné Tévoédjrè yari arimo guhabwa ruswa kugira ngo atazabangamira iryo hirika ry’ubutegetsi.

Byari biteganyijwe ko guhirika ubutegetsi bwa Talon bizakorwa kuri uyu wa Gatanu taliki 27, Nzeri, 2024.

Umuntu wa gatatu wafunzwe ni umucuruzi witwa Olivier Boko usanzwe ari inshuti ya hafi ya Perezida Patrice Talon, akaba yari amaze igihe gito atangarije mu ruhame ko ashaka kujya muri politiki.

Ababuranira uyu muherwe bavuga ko ifatwa rye ridahuje n’ubutabera, ko akwiye guhita arekurwa.

Ubusabe bwabo ntiburubahirizwa kandi ubushinjacyaha buvuga ko iperereza ryo kumenya niba hari abandi bari muri uyu mugambi rigikomeje.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko Bénin, yahoze ishimagizwa nk’igihugu kirimo demokarasi y’amashyaka menshi, yarushijeho kujya mu nzira y’ubutegetsi bw’igitugu ku butegetsi bwa Perezida Talon.

Talon aherutse gutangaza ko ataziyamamariza manda ya gatatu mu matora yo mu mwaka wa 2026.

Haburaga igihe gito ngo Talon akorerwe coup

Mu myaka hafi ine igiye gushira, mu Burengerazuba bw’Afurika hamaze kuba Coup d’états umunani zikozwe n’abasirikare.

Hari n’izindi zapfubye!

TAGGED:BéninCoupEtatfeaturedIgisirikarePatriceUmucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Omar Al Bashir Ararembye
Next Article Sen Kalinda Yongeye Gutorerwa Kuyobora Sena Y’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?