Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Benjamin Netanyahu Yahawe Ububasha Bwo Gushyiraho Guverinoma Nshya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Benjamin Netanyahu Yahawe Ububasha Bwo Gushyiraho Guverinoma Nshya

Last updated: 06 April 2021 2:57 pm
Share
SHARE

Perezida wa Israël Reuven Rivlin yahaye ububasha Benjamin Netanyahu bwo gushyiraho guverinoma nshya, igomba kuyobora icyo gihugu mu bihe biri imbere.

Netanyahu yemejwe kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Mata, nyuma y’ibiganiro Perezida Rivlin yagiranye n’amashyaka yabonye imyanya mu nteko ishinga amategeko mu matora yabaye ku wa 23 Werurwe, amatora ya kane abaye mu myaka ibiri ishize.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo, Perezida Rivlin yagize ati “Nafashe icyemezo nshingiye ku bitekerezo byagaragaje ko depite Benjamin Netanyahu ari mu mwanya mwiza wo kuba yashyiraho guverinoma.”

Mu mashyaka yahatanye mu matora aheruka nta na rimwe ryabonye ubwiganze mu nteko ishinga amategeko ku buryo ryari guhita rishyiraho guverinoma. Netanyahu bizamusaba kwegera amashyaka atandukanye bakishyira hamwe kugira ngo guverinoma iboneke.

Mu biganiro byabaye, Benjamin Netanyahu w’ishyaka Likud yabonye amajwi 52 y’abadepite bamushyigikiye mu 120 baheruka gutorwa, mu gihe Yesh Atid uyobora ishyaka Yair Lapid yabonye 45 naho Naftali Bennett wa Yamina abona barindwi.

Amashyaka atatu yabonye imyanya 16 mu nteko, yo mu biganiro na Perezida Rivlin yanze gutoranya umukandida.

Netanyahu agiye gukora uyu murimo mu gihe akomeje gukurikiranwa n’inkiko ku byaha bya ruswa no gukoresha nabi ububasha ahabwa n’amategeko.

Ni we Minisitiri w’intebe wa Israel umazeho igihe kinini, imyaka 12 yikurikiranya.

TAGGED:Benjamin Netanyahu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Munyabagisha Wayoboraga Komite Olempiki Yeguye
Next Article Vladimir Putin Yasinye Itegeko Rishobora Kumugumisha Ku Butegetsi Kugeza mu 2036
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tchad: Hadutse Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?