Benjamin Netanyahu Yahawe Ububasha Bwo Gushyiraho Guverinoma Nshya

Perezida wa Israël Reuven Rivlin yahaye ububasha Benjamin Netanyahu bwo gushyiraho guverinoma nshya, igomba kuyobora icyo gihugu mu bihe biri imbere.

Netanyahu yemejwe kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Mata, nyuma y’ibiganiro Perezida Rivlin yagiranye n’amashyaka yabonye imyanya mu nteko ishinga amategeko mu matora yabaye ku wa 23 Werurwe, amatora ya kane abaye mu myaka ibiri ishize.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo, Perezida Rivlin yagize ati “Nafashe icyemezo nshingiye ku bitekerezo byagaragaje ko depite Benjamin Netanyahu ari mu mwanya mwiza wo kuba yashyiraho guverinoma.”

Mu mashyaka yahatanye mu matora aheruka nta na rimwe ryabonye ubwiganze mu nteko ishinga amategeko ku buryo ryari guhita rishyiraho guverinoma. Netanyahu bizamusaba kwegera amashyaka atandukanye bakishyira hamwe kugira ngo guverinoma iboneke.

- Advertisement -

Mu biganiro byabaye, Benjamin Netanyahu w’ishyaka Likud yabonye amajwi 52 y’abadepite bamushyigikiye mu 120 baheruka gutorwa, mu gihe Yesh Atid uyobora ishyaka Yair Lapid yabonye 45 naho Naftali Bennett wa Yamina abona barindwi.

Amashyaka atatu yabonye imyanya 16 mu nteko, yo mu biganiro na Perezida Rivlin yanze gutoranya umukandida.

Netanyahu agiye gukora uyu murimo mu gihe akomeje gukurikiranwa n’inkiko ku byaha bya ruswa no gukoresha nabi ububasha ahabwa n’amategeko.

Ni we Minisitiri w’intebe wa Israel umazeho igihe kinini, imyaka 12 yikurikiranya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version