Bibiliya Mu Rwanda Ziri Gukendera

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uvuga ko mu Rwanda hari Bibiliya nke. Ni ikibazo abayobozi b’uyu muryango bavuga ko gikomeye kubera ko kudasoma Bibiliya bituma hari indangagaciro abantu batakaza.

Umuyobozi w’uyu muryango witwa Julie Kantengwa avuga ko ikindi kibazo gihari uko umubare w’abantu bayoboka ijambo ry’Imana ugabanuka hirya no hino ku isi.

Avuga ko Abanyarwanda bose buri wese yagira icyo akora kugira ngo Bibiliya ziboneke zidahenze.

Ngo abateraga inkunga Abanyarwanda ngo babone Bibiliya bagabanutseho 80%.

- Kwmamaza -

Muri iki gihe kugira ngo Bibiliya iboneke yuzuye, itwara $100 ariko kugira ngo Umunyarwanda ayibone, bimusaba $8.

Viateur Ruzibiza usanzwe ari Umunyamabanga mukuru wa Sosiyete ya Bibiliya mu Rwanda avuga ko abanyamadini basabwe kuzageza ubutumwa ku bayoboke babo kugira ngo bitange uko babishoboye, batere inkunga Bibiliya.

Avuga ko ibibazo biri hirya no hino ku isi byagize ingaruka no k’ukuboneka kwa Bibiliya.

Ati: “ Inkunga ya buri Munyarwanda irakenewe kugira ngo Bibiliya ziboneke kandi zigere kuri benshi. Bibiliya ni igitabo Abanyarwanda bakeneye kugira ngo ibahe ihumure kandi ibakomeze.”

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uvuga ko ababishaka bashobora gutera inkunga mu kugura no guha abaturage Bibiliya

Ni ubukangurambaga buzamara amezi atatu, abantu babwirwa uburyo bwo gutanga amaafaranga.

Bibiliya zikoreshwa mu Rwanda zikorerwa mu Bushinwa na Koreya y’Epfo.

Kubera ko muri iki gihe hari Bibiliya zitwarwa muri Telefoni, hari bamwe batirirwa bagura iz’impapuro.

Abanyarwanda barasabwa gutera inkunga abazana Bibiliya mu Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version