Kagame Yakiriye Abayobozi Ba BK

Ibiro by’Umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Kagame Paul yaraye yakiriye abayobozi muri Bank of Kigali barimo n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi yayo witwa Philippe Prosper.

Perezida Kagame yaganiriye nabo bayobozi ku iterambere rya Banki ya Kigali ndetse n’amahirwe y’uburyo iyi Banki yakomeza kwaguka.

Philippe Prosper niwe muyobozi mukuru w’Inama y’ubutegetsi ya BK guhera muri Gicurasi, 2023.

Yawugiyeho asimbuye Marc Holtzman wabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki ya Kigali kuva mu mwaka wa 2012.

- Advertisement -

BK Group ihuriyemo  n’ibigo bya Banki ya Kigali Plc (BK), BK General Insurance Company LTD, BK Capital LTD, BK TechHouse LTD na BK Foundation.

Jean Philippe Prosper  akomoka muri Haïti.

Jean Philippe Prosper akomoka muri Haïti

Yigeze kuba Visi Perezida w’Ikigega cy’imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera, IFC, (International Finance Corporation) muri Afurika, Amerika y’Amajyepfo na Caraïbes.

Yari ashinzwe ibyerekeye abakiliya ku rwego rw’Isi yose.

Imikorere ye yatumye ahabwa ibihembo bizwi  ku rwego rwa Banki y’Isi nk’icy’imiyoborere idaheza.

Yagihawe mu mwaka wa 2010, bidatinze ni ukuvuga mu mu mwaka wakurikiyeho(2011) yahabwa icy’umuyobozi uboneye bise  ‘Good Manager Award’.

Philippe yamaze imyaka umunani ahagarariye IFC muri  Afurika.

Afite impamyabumenyi  ihanitse mu mibare no mu by’ubwubatsi (civil engineering) n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu gucunga imari y’ibigo binini n’iyindi mu bijyanye n’ubukungu bw’amafaranga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version