Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bica Amategeko Kuri YouTube Bashaka Amafaranga- Umuvugizi Wa RIB
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bica Amategeko Kuri YouTube Bashaka Amafaranga- Umuvugizi Wa RIB

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 November 2021 11:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yasubizaga ikibazo cy’icyo RIB yasanze gishobora kuba gitera abantu kwica amategeko cyane cyane bakabikora  bakoresheje ikoranabuhanga, Dr Thierry B. Murangira yavuze ko impamvu y’ingenzi ibitera ari inyota y’ifaranga. Ngo hari n’ababikora bagamije kumenyekana.

Hari mu kiganiro cyahuje abakora mu nzego z’ikoranabuhanga, abakora mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe kurinda umutekano w’ikoranabuhanga( National Cyber Security Authority) abo mu Rwego rw’igihugu rw’abanyamakuru bigenzura, abanyamakuru n’abandi  bashishikajwe n’ikoranabuhanga.

Ni ikiganiro cyabayeho mu rwego rw’ubukangurambaga kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa n’ibyaha no kubyirinda.

Ubwo bukangurambaga bwiswe Cyber security Awareness Campaign.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abatanze ibiganiro ni  Dr. Thierry B. Murangira uyu akaba ari umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Emmanuel Mugisha umunyamabanga nshingwabikorwa w’Urwego rw’igihugu rw’abanyamakuru  bigenzura, Ghislaine Kayigi  ukora mu Kigo cy’igihugu gishinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga na Véronique Nyiramongi umusesenguzi mu bya Politiki.

Véronique Nyiramongi

Ku ruhande rw’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Dr Murangira yavuze ko ubusanzwe intego ya RIB atari ugufunga gusa ahubwo ko harimo no gushishikariza abantu kureka ibyaha.

Ngo m bere y’uko bafungwa baba babanje kuburirwa, bakerekwa ko hari umurongo batagombye kurenga.

Umuvugizi wa RIB avuga ko bamwe bahitamo kugongana n’itegeko ariko bakabona amafaranga.

Yasabye abantu kwigira ku biherutse kuba kuri bamwe mu bakoreshaga YouTube barengereye bakaza kugongana n’itegeko barimo n’uherutse gufungwa witwa Cyuma.

- Advertisement -

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC, Emmanuel Mugisha yavuze ko ikibabaje ari uko hari abanyamakuru cyangwa abandi baba bazi amategeko ariko bakayica nkana.

Gusa ngo hari n’abandi bashobora kubiterwa n’ubujiji.

Ikindi yavuze ni uko abantu batarebye neza, ibihuha bica kuri murandasi nabyo bishobora gufatwa nk’icyorezo.

Mugisha ati: “ Ibihuha byo kuri murandasi nabyo bititondewe byaba icyorezo kuko bishobora kwangiza.”

Avuga ko ikintu cyagombye gukorwa ari uko abanyamakuru n’abandi bashobora gutangaza ibintu bagombye kujya bibaza niba ibyo bakora bidatandukiriye amategeko

Abanyamakuru nabo bagombye kujya bareba niba aho bakura amakuru ari ahantu ho kwizerwa.

Ku kibazo cy’amakuru acishwa kuri murandasi kandi arimo ibihuha,  Ghislaine   Kayigi kuri National Cyber Security Authority  yavuze ko mu Rwanda hatangijwe ukwezi ko gukangurira abantu kumenya ibibi byo gukoresha nabi ikoranabuhanga.

Yavuze ko mu gihe cya Guma mu rugo ndetse na nyuma y’aho abantu bakomeje guhanahana amakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga bityo ko  abantu batashishoje muri kiriha gihe bashutswe.

Kayigi ariko yavuze ko urwego akorera rufite ingamba zo gukomeza gukorana n’izindi nzego kugira ngo barinde ko kiriya kibazo cyakomeza kugira ingaruka ku Banyarwana

Iki kiganiro kibaye nyuma y’uko hari abantu inkiko zakatiye nyuma zo kubahamya ibyaha birimo n’icyo guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo atari bose.

Abamaze gufungwa bazira gukoresha YouTube mu buryo buhabanye n’amategeko harimo Idamange Ilyamugwiza, Karasira witwaga Professor NIGGA  n’uwitwa Rashid.

Mu mpera z’Ukwakira, 2021, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rwafunze Hakuzimana Abdou Rashid, akurikiranweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.

Rashid

Ni ibyaha ngo yakoze mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube, aho yafungujeho konti yise Rashid TV.

Icyo gihe RIB yavuze ko yafunzwe nyuma yo kumugira inama igihe kirekire:

Iti :“Icyemezo cyo kumufunga cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.”

Mu magambo aheruka gukoresha yanarakaje benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, aho yemeje ko hatabaye Jenoside, ahubwo ko “Abahutu n’Abatutsi bagiranye ibibazo”.

Byongeye  ngo Kwibuka abazize Jenoside bikwiye kuvaho cyangwa bigahindurirwa isura, kuko bidindiza kwiyunga.

Yakomeje ati “Kwibuka bibe iby’Abanyarwanda bose nta kuvangura, Abahutu nabo bibuke abantu babo, cyangwa se kuveho tujye tugera mu gihe cyo kwibuka tuvuge ngo ni amateka yabaye, ibyo bintu birangire.”

Ku bwe ngo kuvanaho Kwibuka “ntacyo byaba bitwaye, imyaka 27 irashize turi kubyibuka, nta kindi kintu byunguye.”

Byatumye abantu benshi bitabira ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga busaba ko akurikiranwa, kuri hashtag bise #ArrestRashid.

TAGGED:IkoranabuhangaMurangiraRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Manda Ya MINUSCA Yongereweho Umwaka Umwe
Next Article RRA Yahaye Miliyoni 25 Frw Abacuruzi Bahombejwe n’Imitingito
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbutabera

Kigali: Mu Minsi 10 Polisi Imaze Gufata Ibilo 50 By’Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?