Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: ‘Bidasubirwaho’ Busingye Yakiriwe Nka Ambasaderi W’u Rwanda Mu Bwongereza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

‘Bidasubirwaho’ Busingye Yakiriwe Nka Ambasaderi W’u Rwanda Mu Bwongereza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 March 2022 9:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko Leta y’u Bwongereza yemeje ko Johnston Busingye ari we Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu, Busingye yagejeje impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye ku buyobozi bw’u Bwongereza.

Impapuro yazigejeje kuri Victoria Busby Obe .

Vic Busby( nk’uko inshuti ze zimwita) ni umuyobozi ushinzwe serivisi z’ububanyi n’amahanga, iterambere  na Commonwealth muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bwongereza.

Ayobora Ibiro bita Diplomatic Corps at the Foreign, Commonwealth & Development Office (FCDO).

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yashinzwe muri izi nshingano muri Nzeri, 2020.

Kuba Busingye yagejeje impapuro zimwerera guhagararira igihugu cye mu Bwongereza byabaye icyemezo kidakuka cy’uko ibyo abasabaga ko atahabwa ziriya nshingano nta gaciro byahawe.

Today at Lancaster House, High Commissioner @BusingyeJohns presented copies of his credentials to the @FCDOGovUK 's Director of Protocol and Vice Marshal of the Diplomatic Corps Victoria Busby OBE. #RwandaInUK pic.twitter.com/mgZ7ClUTA1

— 🇷🇼Rwanda in UK 🇬🇧🇮🇪🇲🇹 (@RwandaInUK) March 29, 2022

Mu minsi yashize hari amajwi y’abantu bavugaga ko batashakaga ko Johnston Busingye agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

Batangaga impamvu z’uko ubwo yari Minisitiri w’ubutabera n’Intumwa nkuru ya Leta yemeje ko igihugu cye cyishyuye indege yazanye Paul Rusesabagina.

- Advertisement -

Ibi ariko Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda witwa Omar Daair aherutse gutangariza The East African ko u Bwongereza bwemeje ibyo bitahabwa agaciro k’uburyo byazana igitotsi hagati ya Kigali na London.

Johnston Busingye yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza taliki 31, Kanama, 2021.

Kuva yahabwa uriya mwanya ntiyashoboye gutangira inshingano ze kubera ko i London babanje kutakira inyandiko zimwemerera gukora kariya kazi kubera ibyavugwaga n’abantu twavuze mu ntangiriro z’iyi nkuru.

Johnston Busingye ahagarariye u Rwanda i London  mu gihe hasigaye amezi macye ngo mu Rwanda hateranire Inama y’Abakuru b’ibihugu naza Guverinoma zigize Umuryango uhuriye ku Cyongereza  witwa Commonwealth.

Iyi nama izatangira taliki 20 Kamena, 2022.

Abatarashakaga ko Busingye ahagararira u Rwanda mu Bwongereza basabaga ahubwo ko yashyirwa ku rutonde rw’abantu bahungabanyije uburenganzira bwa muntu, urwo rutonde rwiswe Magnitsky, rukaba rugena n’ibihano bigenerwa abo bantu.

Kugira ngo ibi byose bibe, byatangiye ubwo bamwe bumvaga ko Perezida Kagame yagize Busingye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza bahita batangira kuvuga ko u Bwongereza budakwiye kumwakira.

Bavugaga ko yagize uruhare rutaziguye mu ifatwa n’izanwa rya Paul Rusesabagina u Rwanda rwashinjaga kwica abaturage barwo.

Rusesabagina yarafashwe azanwa mu Rwanda rwishyuye nk’uko Busingye yigeze kubibwara Al Jazeera.

Yaraburanye ahamwa na bimwe mu byaha ubushinjacyaha bwamuregaga akatirwa gufungwa imyaka 25.

Urubanza rwe rwamaze amezi arindwi.

Yashinjwaga uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda hagati ya 2018 na 2019 bigahitana abaturage bo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Nyuna y’uko hari abantu bavuze ko bidakwiye ko u Rwanda rwohereza Busingye, rwo rwanze kumusimbuza undi, ruvuga ko abatamushaka ari abatarishimiye ko Rusesabagina aburanishwa ku byaha yakoze kandi ko ibyo ntaho bihuriye n’umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza.

N’ikimenyimenyi Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Omar Daair avuga ko igihugu cye kitigeze gufata ikibazo cya Rusesabagina nk’ikibazo cyazana igitotsi hagati yabwo n’u Rwanda ahubwo ngo rwarebye uko ibinitu byose biteye none rwafashe umwanzuro wo kwemera ko Johnston Busingye aruhagararira mu Bwongereza.

Busingye agiye guhagararira u Rwanda mu Bwongereza asimbuye Ambasaderi Yamina Karitanyi usigaye uyobora Urwego rw’igihugu rushinzwe gushinzwe gucukura amabuye, petelori na kariyeri.

Ambasaderi Yamina Karitanyi
TAGGED:BusingyeBwongerezafeaturedKigaliLondonRusesabagina
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yishimiye Kwakirwa Kwa DRC muri EAC
Next Article Nyagatare: Ubwanikiro Bw’Ibigori Bwagabanyije Igihombo Cyaterwaga N’Uruhumbu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?