Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Biden Yambuwe Ijambo Mu Kiganiro N’Abanyamakuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Biden Yambuwe Ijambo Mu Kiganiro N’Abanyamakuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 September 2023 11:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru i Hanoi mu Murwa mukuru wa Vietnam, mu buryo butunguranye, Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi y’Amerika Joe Biden ijambo, atangaza ko icyo kiganiro kirangiye!

Karine Jean-Pierre ushinzwe itangazamakuru mu Biro bya Perezida Biden yafashe kiriya cyemezo mu buryo bwatunguye benshi kuko batatekerezaga ko hari uwatinyuka guhagarika ikiganiro Perezida w’Amerika yateruye.

Mbere y’uko ibi byose biba, Perezida Biden yari yatangaje ko ari busubize ibibazo bitanu gusa.

Ntawamenya impamvu yatumye abirenza kuko ubwo ikiganro yari ayoboye  cyahagarikwaga igitaraganya, yari agisubiza ibindi bibazo birenze kubyo yari yiyemereye imbere ya cameras z’abanyamakuru mpuzamahanga.

Karine Jean-Pierre yabirebye asanga ntibiri burangire neza cyane cyane ko Biden yari yatandukiriye ari gusubiza ibibazo bamubajije bamwinja, nibwo yafashe micro ati: “ Turabashimiye, ikiganiro kirangiriye aha!”

Karine Jean-Pierre ashinzwe itumanaho no gutanga amakuru mu Biro bya Biden

Mbere y’ibi byose hari aho Biden yatangaje ko ikibazo afashe ari icya nyuma, ko agiye kugisubiza ubundi akajya kuryama ariko ntiyabikoze ahubwo yakomeje gusubiza kugeza ubwo yari atangiye kuvuga no ku byo yigeze kuganira na Minisitiri w’Intebe w’Ubushinwa witwa Li Qiang.

Imibare iherutse gutangazwa na CNN ivuga ko Abanyamerika batatu kuri bane basanga Biden ashaje cyane k’uburyo umubiri we utakimwemerera gukora akazi ke neza.

Ibi nibyo benshi baheraho bavuga ko adakwiye kuzongera kwiyamamariza kuyobora Amerika.

Mu gihe uruhande rw’Abademukarate ari nabo bamwamamaje bavuga ko adashoboye, uruhande rw’aba Repubulikani bo barashaka ko Donald Trump yazagaruka.

Abademukarate bavuga ko undi bumva wazahagararira ishyaka ryabo mu matora azaba mu gihe gito kiri imbere ari Nikki Haley.

Uyu ni umugore wigeze guhagararira Amerika no mu Muryango w’Abibumbye.

Ubuzima bwa Biden buri mu buteje inkeke Abanyamerika benshi muri iki gihe.

TAGGED:AmerikaBidenKarineTrumpVietnam
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Andry Nirina Rajoelina Perezida Wa Madagascar Yeguye
Next Article Bigabije Imirima Ya RAB Y’Ibirayi By’Imbuto Barabyiba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?