Bigize Abatumirwa Biba Muri Kigali Convention Center Na Marriot

Hari abantu bane Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi ibakurikiranyeho ubujura bakoreye abashyitsi bari bakiriwe muri Kigali Convention Center no muri Kigali Marriot.

Abo bantu bafatanywe mudasobwa bivugwa ko bibye bamwe mu bari bitabiriye inama zikomeye ziherutse kubera mu Rwanda.

Abafashwe ni Munyaneza Eddie Bertin ukurikiranyweho kuba yaritwaraga nk’umwe mu batumirwa akinjira ahabera inama azanywe no kwiba ziriya mudasobwa.

Bivugwa ko iya mbere yayibye muri Kigali  Convention Center mu  Nama Mpuzamahanga yigaga k’ibungwabungwa ry’ ibyanya by’Afurika bikomye (APAC)  yabaye muri Nyakanga,2022.

- Advertisement -

Iya kabiri ngo yayibye  mu Nama Mpuzamahanga ya Kigali Global Dialogue yabereye muri  Kigali Marriot  muri Kanama, 2022.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko hari abandi bantu batatu bakurikiranyweho ubufatanyacyaha muri ubu bujura ari bo Ndutiye Maurien Theophile, wari wahawe akazi muri Kompanyi yari ishinzwe guha abantu ikaze muri izi nama zombie.

Ngo niwe wafashije Munyaneza kubona ikirango (badge) kimufasha kugera ahaberaga inama.

Abandi babiri ni abakora ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe mu mujyi wa Kigali ari bo bivugwa ko baguze izi mudasobwa zibwe na Munyaneza.

Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera ati: “ Mudasobwa ya mbere yibwe muri Nyakanga, mu  nama yaberaga kuri Radison Blue Hotel, iya kabiri nayo yibwa mu nama Mpuzamahanga yabereye muri Marriot Hotel muri uku kwezi kwa Kanama.”

Kugira ngo bariya bantu bafatwe, byaturutse ku mashusho yafashwe na cameras ziba ziri mu byumba biberamo inama.

Izi cameras bazita CCTV (closed-circuit television cameras).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda niwe ubyemeza.

Ati: “Hifashishijwe amashusho yafashwe na Camera (CCTV) muri hoteri zombi uko ari ebyiri, habanje gufatwa Munyaneza, ku Cyumweru, tariki ya 14 Kanama,2022 afatirwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga ari nawe wavuze abamufashije ari bo Ndutiye, wamushakiye badge yo kwinjira, Gihozo Jules wamuguriye mudasobwa zombi nyuma yo kuziba ku Frw  340,000 na Niyigena Jean de la Paix nawe waguze mudasobwa imwe muzo Gihozo yari yaguze. Ni ukuvuga ko Mudasobwa imwe yibwe yafatanywe Niyigena, Indi nayo ifatanwa Gihozo.”

Ibi bikoresho by’ikoranabuhanga bifite akamaro mu gufata abajura

Amakuru avuga ko Munyaneza na Ndutiye bari basanzwe ari inshuti.

Ikindi ni uko ngo bombi  bajyanywe mu kigo ngororamuco cya Nyamagabe mu mwaka ushize(2021) ubwo bafatirwaga mu itsinda ry’urubyiruko rwabaswe n’ikiyobyabwenge cya Heroïne, Abanyarwanda bita Mugo.

Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

CP Kabera yunzemo  ati: “Uretse Munyaneza, batatu basigaye bari bafite imirimo ibinjiriza. Inama tugira urubyiruko ni ugukura amaboko mu mifuka bagakoresha amahirwe ahari bagashaka imirimo ibateza imbere, aho gutakaza igihe cyabo n’imbaraga mu byaha bibaviramo gufungwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda aributsa abakora ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe gukurikiza amabwiriza agenga ubu bucuruzi aherutse gutangazwa, mu rwego rwo kurwanya ubujura nk’ubu bwakomeje kubugaragaramo bakirinda kugwa mu mutego wo kuba abafatanyacyaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version