Hategekimana Philippe wari uherutse gukatirwa gufungwa burundu nyuma yo guhamwa na Jenoside yakorewe Abatutsi bikozwe n’Uukiko rwa Rubanda i Paris mu cyumweru gishize aratangaza ko azakijuririra.
Urukiko rwahamije uyu mugabo wamamaye nka Biguma uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku misozi ya Nyamure, Nyabubare, ISAR-SONGA n’ahandi muri Nyanza y’ubu.
Yatangiye kuburana ku wa 10 Gicurasi 2023, mu rubanza urukiko rwamaze ibyumweru birindwi rwumva abatangabuhamya batandukanye.
Abenshi muri bo bagaragaje ko Biguma hari aho yategetse abajandarume kwica Abatutsi mu bice bitandukanye, abandi bamushinja ko na we ubwe hari abantu yishe n’amaboko ye.
Muribo harimo uwari Burugumesitiri wa Komine Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse.
Abatangabuhamya bane(4) bahurije ku ngingo y’uko Biguma ubwo yazaga ku musozi wa Nyamure yarashe umugore wari uri kubyara.
Hategekimana Philippe bahimba Biguma yahoze ari umujandarume.
Muri uyu mwaka afite imyaka 66 y’amavuko, akaba yarabaga mu Bufaransa ku mazina ya Philippe Manier.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari Umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef akorera muri Gendarmerie ya Nyanza.
Abamwunganira barimo Emmanuel Altit na Alexis Guedj bemeje ko umukiliya wabo azajurira igihano cy’igifungo cya burundu yahawe .
Bizeye kandi ko ashobora guhabwa ‘ubutabera buboneye’ akaba yagirwa umwere nk’uko ibinyamakuru byo mu Bufaransa byagarutse kuri iyi nkuru bibivuga.
Me Gisagara Richard uri mu bakurikiranye uru rubanza akaba aba nu Bufaransa kandi akurikiranira hafi imanza z’abashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi avuga urubanza rwa Biguma rwagoranye kuko nta kintu na kimwe mu byo yarezwe yigeze yemera cyangwa ngo yorohereze urukiko mu buryo bumwe cyangwa ubundi.