Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bihinduye Abapolisi, Baka Abantu Amafaranga Babizeza Kubaha Perimi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bihinduye Abapolisi, Baka Abantu Amafaranga Babizeza Kubaha Perimi

admin
Last updated: 30 May 2021 6:22 pm
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu batatu biyitaga abapolisi, bakambura abaturage bababwira ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga batiriwe bakora ibizamini.

Berekanywe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali. Bafashwe kuri uyu wa Gatandatu, mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.

Umwe muri bo yemeye ko hari abantu yagendaga ashuka ko ari umupolisi, hamwe na mugenzi we wiyitaga Inspector of Police (IP) Rutayisire. Ni igitekerezo ngo bagize mu 2018.

Ati “Twashukaga abantu tubabwira ko tuzabaha perimi bakaduha amafaranga, ariko ntituzibahe. Hari abantu babiri  nazanye tubaka amafaranga ibihumbi 300Frw, twaheraga ku bantu bakoze ibizamini bagatsindwa. Twafashwe ntazo turabaha.”

Mugenzi we na we yemeye ko yiyitaga umupolisi agashuka abantu, ababwira ko azabaha perimi.

Ati “Muri uku kwezi kwa Gicurasi hari umuntu wo mu Karere ka Rwamagana nari mfitiye nimero ya telefoni, ndamuhamagara mubwira ko ndi umupolisi nshobora kumuha perimi yo gutwara imodoka, kategori B. Yampaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 Frw.”

Uwo yemera ko yatekeye umutwe yitwa Iraguha Jean Paul.  Yavuze ko mu bihe bitandukanye muri uku kwezi, yahaye umwe muri bariya bafunzwe amafaranga y’u Rwanda yose hamwe agera ku bihumbi 500 Frw, amwizeza ko azamuha perimi.

Yagiye ayamuha mu byiciro, ariko biza kurangira atamuhaye perimi yashakaga, ahita atahura ko ari abatekamitwe.

Yavuze ko yamuhamagaraga amubwira ko ari umwe mu bapolisi bakoresha ibizamini byo kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, amwizeza kumufasha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yagaragaje ko abashutswe ari abashakaga kunyura mu nzira z’ibusamo kugira ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Yaboneyeho gukangurira abantu kubyirinda, bakanyura mu nzira zizwi kuko ari nazo zihendutse.

Ati “Uburyo bwo gukorera perimi burazwi, umuntu ariyandikisha akazakora ikizamini, yatsinda akayihabwa, yanatsindwa akazasubiramo agakora. N’iyo wabura umwanya wo kujya gukora ikizamini ku itariki wari wariyandikishijeho, ushobora kuzajya kugikora ubutaha. ”

Yakomeje yibutsa abantu ko bitemewe gutanga amafaranga ngo bazahabwe uruhushya, kuko bene izo mpushya zitemewe n’amategeko, ko ari impimbano.

Yabibukije ko uzajya afatanwa bene izo mpushya na we hari itegeko rimuhana, n’irihana uwazikoze.

CP Kabera yavuze ko ibyakozwe na bariya bantu uko ari batatu ari ibyaha bihanwa n’amategeko, ariyo mpamvu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Ingingo ya 281 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

 

TAGGED:CP KaberafeaturedPolisi y’u Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article IBUKA Yashimye Intambwe U Bufaransa Bwateye Mu Ruzinduko Rwa Macron
Next Article Zamalek Yegukanye BAL 2021 Mu Mukino Warebwe Na Perezida Kagame
1 Comment
  • Ngaji says:
    03 June 2021 at 9:41 pm

    Cyakora ibi ntibizabura kubaho mu gihe cyose polisi idafungura imirongo ngo itange code abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga biyandikishe, bazajya kubishaka mu nzira nkizi zitemewe, nkubu kuva muri werurwe 2020 ntawe baremerera kwiyandikisha,ubwose ibyo urumva bitazatiza umurindi ba rusahuriramunduru?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?