BioNTech, Africa Improved Foods, Duval…Imishinga Y’Abanyaburayi Yagiriye u Rwanda Akamaro

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye abitabiriye inama yahuje abakorera bo mu Rwanda n’abo mu Burayi ko inkunga ibihugu by’Uburayi byateye u Rwanda mu myaka yose y’ubufatanye ishize, ari iyo gushimwa.

Yabivugiye muri iriya nama ya ba rwiyemezamirimo ku mpande zombi yiswe The EU-Rwanda Business Forum iri kubera i Kigali.

Yavuze ko imwe mu mishinga minini kandi ya vuba aha ihuza impande zombi ari uwo gukora inkingo wa BioNTech, uwitwa African Improved Food ukora ibiribwa by’inyongeramirire, Ikigo Duval kiri gufasha u Rwanda kubaka inzu nini n’ubucuruzi busanzwe ndetse na serivisi n’ibindi.

Dr. Edouard Ngirente yatanze urugero rw’uko hagati y’umwaka wa 2018 n’umwaka wa 2022, ishoramari Abanyaburayi bakoreye mu Rwanda ryanganaga na miliyoni $870.

- Advertisement -

Aya mafaranga yashowe mu nzego zirimo ubwubatsi, inganda, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse ikoranabuhanga mu itumanaho.

Ibyakozwe muri izi nzego zose byatumye Abanyarwanda bamenya guhanga udushya no gukora kinyamwuga hagamijwe iterambere.

Yatangarije abamwumvaga ko imari yashowe mu kubaka ikigo BioNTech ingana na miliyoni $100 n’aho iyashowe mu kigo African Improved Foods ikaba ingana na miliyoni $ 41.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ashima umubano w’u Rwanda n’Ubumwe bw’Uburayi

Hari n’ibindi bigo by’Abanyaburayi byakoranye neza n’u Rwanda birushoramo imari urugero nka Volkswagen.

Uru ruganda rwahaye akazi Abanyarwanda 600.

Ikigo Duval cyo cyashoye mu Rwanda miliyoni $70.

Minisitiri w’Intebe yashimiye abakorana n’u Rwanda mu nzira y’iterambere kandi abizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibirureba kugira ngo rutere imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version