Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Birababaje ko umugore apfa ari gutanga ubuzima- Jeannette Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Birababaje ko umugore apfa ari gutanga ubuzima- Jeannette Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 December 2020 5:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umufasha w’Umukuru w’Igihugu, Madamu Jeannette Kagame yaraye abwiye abahanga n’abandi bakora mu rwego rw’ubuzima cyane cyane abita ku bagore bari kubyara, ko bibabaje kubona umugore apfa ari kubyara.

Hari ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru taliki 13, Ukuboza, 2020 mu nama yabereye i Kigali mu buryo bw’imbonankubone ariko hari n’abandi bayitabiriye mu buryo bw’ikoranabuuhanga.

Abitabiriye kiriya gikorwa bari mu Rwanda bari bateraniye muri Kigali Convention Center.

Mu ijamb yabagejeje ho mu buryo bw’ikoranabuhanga, Jeannette Kagame yavuze ko umugore iyo abyara aba ari gutanga ubuzima, bityo ko iyo abiburiyemo ubwe[ubuzima] kiba ari ikintu kibabaje cyane.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yavuze ko abagore bagombye guhabwa amakuru y’uburyo bwo kwa muganga bwo kubagabanyiriza ububabare mu gihe bari kubyara kugira ngo babimenye bitume  bumva ko bitaweho kandi bagire uruhare mu kwihitiramo uburyo bubanogeye.

Ati: “ Kugabanyiriza umugore ububabare mu gihe ari kubyara ntibyagombye gufatwa nk’ubugwari agize ahubwo ni uburyo bwashyizweho kugira ngo agabanyirizwe ubwo bubabare, bimufashe no kubyara atababaye cyane kuko n’ubundi abagore bose bazi ko kubyarara bibabaza.”

Inama yiswe FIGOKigali2020Congress ni inama y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abaganga ndetse n’inzobere mu kwita ku buzima bw’ababyeyi.

Abagize ririya shyirahamwe barahura bakaganira ku bushakashatsi bakoze bwerekana imibereho y’abagore batwite, uko bitabwaho mu gihe cyo kubyara n’icyakorwa kugira ngo ubuzima bwabo butajya mu kaga mu gihe bari kubyara.

Iyi nama izamara iminsi ibiri, ikaba yaratangiye taliki 13, Ukuboza, ikazarangira taliki 15, Ukuboza, 2020.

- Advertisement -
TAGGED:AbabyeyifeaturedGupfaJeannetteKagameKigaliUbubabare
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tanzania: Yagiye kurahirira kuba Minisitiri adidimanze, Magufuli aramwirukana
Next Article Tuributsa Abanyarwanda ko COVID-19 itagira Noheli cyangwa Ubunani-CP Kabera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?