Biruta Yagiye Mu Misiri Kuganira K’Ubufatanye Mu By’Umutekano

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Kuri uyu wa Kabiri Tariki 17, Gashyantare i Cairo mu Misiri, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu wa Repubulika y’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, ari kumwe n’intumwa zo ku rwego rwo hejuru mu by’umutekano, yakiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu Misiri Major General Mahmoud Tawfik baganira ku mikoranire mu by’umutekano.

Mu itsinda yari ayoboye, harimo Umunyamabanga mukuru wa RIB Colonel Pacifique Kayigamba Kabanda n’Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi CP Vincent Sano, hakaba kandi na Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Dan Munyuza.

Mu biganiro byabo, impande zombi zagaragaje ubushake bwo kurushaho gushimangira ubufatanye mu by’umutekano, cyane cyane mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’icuruzwa ry’intwaro mu buryo butemewe.

Bashimangiye kandi akamaro ko gukorana mu bijyanye no guhanahana amakuru ku gihe, amahugurwa ahuriweho, ndetse no kubaka ubushobozi bw’abakozi b’inzego z’umutekano.

Nyuma y’ibiganiro, aba ba Minisitiri bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye (Memorandum of Understanding – MoU) ku mikoranire ya Polisi hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika y’Abarabu ya Misiri.

Ayamasezerano agamije gushyiraho uburyo buhamye kandi burambye bwo guhanahana amakuru n’ubunararibonye, gutegura amahugurwa ahuriweho, no guteza imbere ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Biteganyijwe ko ayo masezerano azafasha mu kuzamura ireme rya serivisi z’umutekano, kongera ubumenyi mu iperereza rishingiye ku buhanga, no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gukumira no gukurikirana ibyaha.

Mbere yo gushyira umukono kuri aya masezerano, intumwa z’u Rwanda zasuye Ishuri Rikuru rya Polisi rya Misiri bita Egyptian Police Academy, zisura amashami yaryo ngo zirebere uburyo ritanga amasomo n’imyitozo ya kinyamwuga.

Iri shuri rizwiho gutanga amahugurwa ajyanye n’ubuyobozi, iperereza, kurwanya iterabwoba, n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu gucunga umutekano.

Minisitiri Biruta yashimye urwego iri shuri rigezeho mu gutegura abapolisi babigize umwuga, anashimangira ko kuva mu mwaka wa 1999 abapolisi barenga 300 b’Abanyarwanda bamaze kuhahugurirwa.

Kuri we, ibi bigaragaza umubano umaze igihe kirekire hagati y’ibihugu byombi mu kubaka no guteza imbere inzego z’umutekano.

Amateka y’umubano w’u Rwanda na Misiri

U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu bya dipolomasi, ubucuruzi, uburezi n’umutekano.

Misiri ni kimwe mu bihugu bikomeye ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko mu Karere ka Afurika y’Amajyaruguru no mu Muryango w’Abarabu bita Arab League.

U Rwanda narwo rukomeje kugaragaza uruhare rufatika mu miyoborere myiza no kubungabunga amahoro ku rwego rw’Afurika.

Ibihugu byombi byakiranye mu mahuriro mpuzamahanga arimo Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), kandi byagiye bishyigikirana mu bikorwa bigamije guteza imbere amahoro, umutekano n’iterambere rirambye.

Akamaro k’amasezerano nk’ayasinywe na Biruta na mugenzi we afatwa nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere umutekano ku rwego rw’akarere.

Mu gihe Afurika ihanganye n’ibibazo by’iterabwoba, imitwe yitwaje intwaro, n’ibyaha byambukiranya imipaka, ubufatanye nk’ubu bufasha ibihugu gusangira amakuru no gufatanya mu gukumira ibibazo bitaraba.

By’umwihariko, gukorana hagati y’igihugu cyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba nk’u Rwanda n’igihugu cyo mu Karere ka Afurika y’Amajyaruguru nka Misiri bitanga amahirwe yo guhuza imbaraga z’uturere dutandukanye tw’uyu mugabane.

Byongera imbaraga mu guhangana n’iterabwoba rikomoka mu turere tunyuranye, no guteza imbere ituze rifasha mu ishoramari n’iterambere ry’ubukungu.

Bishimangira icyerekezo cy’ibihugu byombi cyo gukomeza umubano ushingiye ku cyizere, kubahana no gukorana bya hafi, hagamijwe kubaka umutekano urambye ku baturage babyo no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *