Ibarura ry’amajwi abakandida babonye mu matora rigaragaza ko Paul Biya yagize amajwi 53,66% aba yongeye gutorerwa kuyobora Cameroun muri Manda y’imyaka irindwi.
Yakurikiwe na Issa Tchrioma Bakary wagize amajwi 35,19%.
Biya yayoboye Cameroun kuva mu mwaka wa 1982 asimbuye Ahmadou Ahidjo.
Mbere yari Minisitiri w’Intebe kuva mu mwaka wa 1975 kugeza 1982 mbere yo kuba Perezida.
Hari abaturage be, hari abibaza ku buzima bwe n’ubushobozi bwo kuyobora igihugu kuri iyo myaka.
Ubu afite imyaka 92, akazarangiza Manda ye afite imyaka 97, abura itatu ngo agire imyaka 100.
Paul Biya yavutse Tariki, 13, Gashyantare, 1933, muri Cameroon.
Yize mu Bufaransa muri Lycée Louis-le-Grand ibijyanye n’Ubujyanama bw’Ububanyi n’Amahanga.
Yabaye umuyobozi w’ishyaka rya Cameroon People’s Democratic Movement (CPDM), kandi ishyaka rye ni ryo riyoboye igihugu kuko ni ryo riri k’ubutegetsi.