Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Biyitiriye Croix Rouge Y’u Rwanda Biba Umucuruzi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Biyitiriye Croix Rouge Y’u Rwanda Biba Umucuruzi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 April 2024 6:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

I Muhanga haravugwa abantu babiri batekeye umutwe umucuruzi bamubeshya ko bakorera croix rouge y’u Rwanda bamuriganya ibintu bifite agaciro ka miliyoni Frw 3.

Uwo mucururuzi yabahaye amata afite ako gaciro ahita ababura.

Bashutse umucuruzi ko bahawe isoko na Leta ryo kugemurira amata ibigo nderabuzima bitandukanye byo mu Karere ka Muhanga, mu rwego rwo kurwanya Imirire mibi n’igwingira nawe arayabaha.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko abo bagabo bakoze inyandiko yemeza ubuguzi itangwa n’ikigo kizishyura yitwa ‘Bon de Commande’ y’amata yose bakeneye kugemurira ibyo Bigo Nderabuzima bayiha uwo mucuruzi.

Uwo mucururuzi avuga ko nawe yabahaye ayo mata yizeye ko Croix rouge izishyura.

Amwe bayajyanye mu Kigo Nderabuzima cya Gitarama, asigaye bayasigira bamwe mu bakozi b’iki kigo bababwira ko bazaza kuyafata bukeye bakayashyikiriza ibindi bigo bisigaye.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gitarama Mukandayisenga Donatha yabwiye UMUSEKE ko bakimara kubona inyandiko ibemerera kujyana amata mu bigo nderabuzima batigeze bazuyaza kuyakira ndetse banabafasha kubika ayo bavugaga ko bazagemurira ibindi bigo nderabuzima byo muri aka Karere.

Ati :“Umushoferi bohereje yaraje adusaba gukuraho ayacu andi atubwira ko aza kuyafata bukeye.”

Avuga ko uyu mushoferi yahise agaruka bukeye bwaho apakira amata mu modoka aragenda.

Gusa uyu muyobozi avuga ko imyirondoro y’abo bose bayifite ndetse na pulake(Plaque ) y’imodoka uyu mugabo yari atwaye.

Yunzemo abo yita abatekamutwe bamubwiye ko batahita bayaha abana ahubwo ko babanza gutegereza amabwiriza bazabaha.

Yavuze ko inyandiko zibemerera kugemurira ibigo ayo mata bazifite ndetse iza mbere bari bazihaye uyu mucuruzi bakeka ko ari abafatanyabikorwa ba Leta basanzwe batanga amata mu bigo nderabuzima bigengwa na Leta.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert yemera ko ayo makuru y’abatekamutwe bayamenye bakagira Inama uyu mucuruzi gutanga ikirego muri RIB kugira ngo abo bajura bafatwe.

Yihanganishije uwibwe asaba abantu kujya bashishoza ntibapfe kwizera uwo ari we wese.

Croix rouge ntiragira icyo ivuga kuri aba bayiyitiriye bagakora buriya bujura.

Ifoto: Icyapa cya Croix rouge y’u Rwanda 

TAGGED:AbanaAmataCroixrouge Muhanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gatsibo: Umusaza Nyagashotsi Warwanye Intambara II Y’Isi Yimwe Ifumbire
Next Article Haribazwa Impamvu Z’Ibura Ry’Umuriro Hafi Mu Rwanda Hose
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Mozambique Yasuye Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Zahabu

Musanze: Babwiye Polisi Ikibatera Kwiba

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?