Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: BK Capital Yahembewe Kwitwara Neza Ku Isoko Ry’Imari N’Imigabane
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

BK Capital Yahembewe Kwitwara Neza Ku Isoko Ry’Imari N’Imigabane

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 November 2024 7:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Banki ya Kigali niyo banki nini mu Rwanda
SHARE

Ikigo cy’imari cya BK Capital cyahembewe kuba Umuhuza mwiza w’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda mu mwaka wa 2024.

Iki kigo gishinzwe kugurisha imigabane kikaba cyahembewe uruhare rwacyo mu buhuza ku isoko ry’imari n’imigabane, guhanga udushya bikajyana no guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda.

Igihembo iki kigo cyahawe kitwa Best Securities House in Rwanda gitangwa na EuroMoney.

Byagaragaye ko BK Capital igira uruhare runini mu bikorwa byayo, bigatanga ishusho y’uburyo  ubuyobozi bwayo muri uru rwego rw’ubuhuza mu by’imari n’imigabane bwitwara neza.

Mu mpera z’umwaka wa 2023,  iki kigo cyafatanyije na Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD), batangiza ku isoko impapuro mpeshwamwenda mu buryo burambye cyangwa se by’igihe kirekire mu Cyongereza bita Sustainability-linked Bonds, SLB).

Zari zigize igice kinini kingana na miliyari Frw  150 (miliyoni $ 113) muri gahunda y’ibijyanye n’imari mu buryo burambye.

Niryo shoramari bivugwa ko ryabaye rinini ryanditswe mu rwego rw’imari n’migabane mu Rwanda.

Igice cya mbere cy’izo mpapuro zifite agaciro ka miliyari Frw 30, (miliyoni $ 23) zitabiriwe ku kigero kingana 103%, naho icyiciro cya kabiri giherutse gutangazwa kingana na miliyari Frw 33.5 (miliyoni $ 25) zaguzwe ku mpuzandengo ya 130% bishimangira icyizere gikomeye isoko rifitiwe.

Uruhare rw’iyi gahunda y’impapuro mpeshwamwenda mu buryo burambye, rwarushijeho kwiyongera no gutuma Banki y’Isi irushaho kongera inguzanyo iha Guverinoma y’u Rwanda.

By’umwihariko BK Capital niyo yayoboye gahunda ya mbere y’impapuro mpeshwamwenda zigamije kurengera ibidukikije zizwi nka ‘Green bonds’, iyo gahunda iri mu zikunzwe muri iki gihe.

Ikigo Prime Energy, nicyo cyazishyize bwa mbere ku isoko ry’u Rwanda, ziza zifite agaciro ka miliyari  Frw 9,5 (miliyoni $ 7).

Mu myaka ibiri ishize, BK Capital yagize uruhare runini mu gufasha ibigo byigenga no mu bijyanye n’imitungo itimukanwa.

Hakusanyijwe agera kuri miliyari Frw 90 (miliyoni $ 72) binyuze mu gufasha abikorera ku giti cyabo ariko no muri gahunda yo kubyaza umusaruro amahirwe mashya.

Mu rwego rwo korohereza abantu kubona igishoro, BK Capital yashyigikiye iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda binyuze no guhanga udushya mu ikoranabuhanga rikoresha imari na serivisi.

BK Capital iteza imbere abakiliya ikabafasha kugira ubunararibonye binyuze muri porogaramu (Software) nshya ifasha mu buhuza ikoroshya uburyo bwo kugura no kugurisha imigabane.

Bigira uruhare mu gutanga amakuru, bikagabanya amakosa yaterwaga n’uburyo byakorwagamo butari ikoranabuhanga.

Iki kigo cyagerageje korohereza abashoramari hakoreshejwe ikoranabuhanga (Digital onboarding tool for retail investors) mu kugura impapuro mvunjwafaranga, no kugabanya ikoreshwa ry’impapuro no kurushaho gufata neza abakiliya.

BK Capital yiyemeje kunoza imiyoborere no koroshya amategeko agenga imishinga mito n’iciriritse kugira ngo igere ku isoko ry’imari n’imigabane.

TAGGED:BankiBKfeaturedIkigoImariImigabaneRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyo Leta Yakora Igakemura Ubuke Bw’Ibiryo By’Amatungo Mu Rwanda
Next Article Umusifuzi Yapfiriye Mu Kibuga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?