Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Boris Johnson Aranugwanugwa Kuzayobora NATO/OTAN
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Boris Johnson Aranugwanugwa Kuzayobora NATO/OTAN

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 July 2022 1:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uyu mugabo wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza akaza kwegura kubera ibibazo bya Politiki bitari bimworoheye, hari amakuru avuga ko ashaka kwiyamamariza kuzayobora Umuryango wa gisirikare wo gutabarana witwa OTAN/NATO.

Inshuti ze zivuga ko muri iki gihe Johnston aruhutse ariko hari abantu bari kumutegurira kuzaba umuyobozi wa NATO/OTAN, agasimbura Umunya Norvèe witwa Jens Stoltenberg.

Manda ya Jens Stoltenberg izarangira muri Nzeri, 2023.

Abajyanama ba Boris Johnston bamugira inama ko kugira ngo yongere amahirwe yo kuzayobora uriya muryango, agomba kwirinda ibitekerezo bya Donald Trump umwoshya ngo nagume ku butegetsi.

Bavuga ko yagombye kuzibukira, akemera ko yatsinzwe, akava ku k’ejo agaharira uzatsinda hagati ya Rishi Sunak na Liz Truss.

Boris kandi agomba no kureka kuba Umudepite bityo akaba yiharuriye inzira yo kuba Umunyamabanga Mukuru wa NATO/OTAN.

Icyakora hari abandi bantu bamusaba gukomeza kuba Minisitiri, ibyo kwegura mbere ya Nzeri, 2022 akabivamo.

Ibi byose ariko we ubwe nta kintu arabitangazaho mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ikinyamakuru Telegraph nicyo cyabanje kwandika ko Boris Johnston ashobora kuzaba Umunyamabanga mukuru wa NATO/OTAN.

Boris Johnson wari umaze igihe gito abaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza aherutse kwegura.

Ni nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi mu ishyaka rye byatumye hari n’Abaminisitiri babiri begura.

Umwe mubari Abminisitiri be bakomeye nawe yari aherutse  kwegura.

Uwo ni Rishi Sunak wari ushinzwe imari.

Rishi mbere yo kwegura yabwiye Minisitiri w’Intebe ko ibintu ari mo bitazamuhira.

Mbere y’uko  yegura, yabanje kubiganiraho na Perezida wa Komite nyobozi y’Ishyaka rye rya Tory witwa Sir Graham Brady bemeranya ko agomba kuva ku izima akegura.

Amakuru avuga ko muri Nzeri, 2022 ari bwo hazatorwa undi muntu uzasimbura Boris ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Undi ushaka kuba Minisitiri w’Intebe ni Madamu Liz Truss wari usanzwe ashinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza.

TAGGED:BorisBwongerezafeaturedPerezidaUbubanyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rugiye Kugeragerezwamo Umusaruro Uzava Mu Isoko Rusange Ry’Afurika
Next Article Abaturage Bashinja Ubuyobozi Bw’Umurenge Na REG ‘Kubabeshya’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?