Boris Johnson Aranugwanugwa Kuzayobora NATO/OTAN

Uyu mugabo wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza akaza kwegura kubera ibibazo bya Politiki bitari bimworoheye, hari amakuru avuga ko ashaka kwiyamamariza kuzayobora Umuryango wa gisirikare wo gutabarana witwa OTAN/NATO.

Inshuti ze zivuga ko muri iki gihe Johnston aruhutse ariko hari abantu bari kumutegurira kuzaba umuyobozi wa NATO/OTAN, agasimbura Umunya Norvèe witwa Jens Stoltenberg.

Manda ya Jens Stoltenberg izarangira muri Nzeri, 2023.

Abajyanama ba Boris Johnston bamugira inama ko kugira ngo yongere amahirwe yo kuzayobora uriya muryango, agomba kwirinda ibitekerezo bya Donald Trump umwoshya ngo nagume ku butegetsi.

- Advertisement -

Bavuga ko yagombye kuzibukira, akemera ko yatsinzwe, akava ku k’ejo agaharira uzatsinda hagati ya Rishi Sunak na Liz Truss.

Boris kandi agomba no kureka kuba Umudepite bityo akaba yiharuriye inzira yo kuba Umunyamabanga Mukuru wa NATO/OTAN.

Icyakora hari abandi bantu bamusaba gukomeza kuba Minisitiri, ibyo kwegura mbere ya Nzeri, 2022 akabivamo.

Ibi byose ariko we ubwe nta kintu arabitangazaho mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ikinyamakuru Telegraph nicyo cyabanje kwandika ko Boris Johnston ashobora kuzaba Umunyamabanga mukuru wa NATO/OTAN.

Boris Johnson wari umaze igihe gito abaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza aherutse kwegura.

Ni nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi mu ishyaka rye byatumye hari n’Abaminisitiri babiri begura.

Umwe mubari Abminisitiri be bakomeye nawe yari aherutse  kwegura.

Uwo ni Rishi Sunak wari ushinzwe imari.

Rishi mbere yo kwegura yabwiye Minisitiri w’Intebe ko ibintu ari mo bitazamuhira.

Mbere y’uko  yegura, yabanje kubiganiraho na Perezida wa Komite nyobozi y’Ishyaka rye rya Tory witwa Sir Graham Brady bemeranya ko agomba kuva ku izima akegura.

Amakuru avuga ko muri Nzeri, 2022 ari bwo hazatorwa undi muntu uzasimbura Boris ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Undi ushaka kuba Minisitiri w’Intebe ni Madamu Liz Truss wari usanzwe ashinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version