Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Brazil: Imbaga Yaje Gusezera Kuri PELE
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Brazil: Imbaga Yaje Gusezera Kuri PELE

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 January 2023 4:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abantu bakabakaba 20,000 bitegerejwe kuza gusezera kuri Pele umugabo wabaye indashyikirwa mu mupira w’amaguru mu gihe cye.

Umurambo we wazanywe muri Stade iri Rio de Jeneiro kugira ngo abantu bose babishoboye bazabone uko baza kumusezeraho.

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bahuruye baza gusezera kuri Pele

Umurambo we uzamara amasaha  arenga 24 abantu baza kumusezeraho mu cyubahiro.

Umuhungu we witwa  Edinho ari mu baje bateruye isanduku aruhukiyemo.

Ubundi amazina nyayo ya Pele ni Edson Arantes do Nascimento.

Yapfuye afite imyaka 82 azize cancer y’amara.

Mu kibuga yambaraga umwenda uriho nomero 10.

Ikibabaje ni uko Nyina akiriho ariko akaba atazi ko umuhungu we yamaze gutabaruka.

Ntabizi kubera ko afite uburwayi bushingiye ku zabukuru bwatumye ajya ‘mu gicucu cy’urupfu,’ ibyo bita ‘coma.’

Nyina yitwa Celeste Arantes afite imyaka 100 y’amavuko.

Iby’uko adashobora kumva byatangajwe na mushiki wa Pele witwa Maria Lucia do Nascimento wabibwiye ikinyamakuru kitwa ESPN.

Pele yabaye igihangange muri uyu mukino k’uburyo yatwaye igikombe cy’isi akinira ikipe ye ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko.

Pele afatwa nk’umwe mu bantu bakomeye babayeho mu Kinyejana cya 20.

Ari ku rwego rumwe na Albert Einstein, Mahatma Gandhi na Winston Churchill.

Nyakwigendera yigeze guhura na Kyrian Mbappé uyu akaba ari Umufaransa uhabwa amahirwe yo kuzaba igihangange gikomeye mu mukino w’amaguru amusaba kuzakomereza aho.

Pele yari amaze amezi icumi arwaye cyane.

Icyo gihe abaganga bavugaga ko uriya mukinnyi afite ikibazo cyo mu mara kandi ngo cyaramuzahaje cyane.

Ikinyamakuru cyandika ku mikino kitwa ESPN cyavugaga  ko uriya mugabo yari aherutse kubagwa amara kandi ngo byaramuzahaje cyane k’uburyo muri iki gihe ari kwitabwaho n’abaganga, bakabikora binyuze mu kumugaburira bakoresheje ibyuma.

Iby’uburwayi bwa Pele bwamenyekanye mu mpera za 2021 ubwo yajyaga kwisuzumisha bakamusangana ikibyimba mu mara bakakibaga.

Nyuma y’aho yaje kugira akabaraga arasezererwa ariko aza kongera kuremba.

Iki cyamamare muri ibyo bihe cyari giherutse gutangaza kuri Instagram ko cyasubiye kwa muganga gukomeza kwitabwaho.

Icyo gihe Pele yashimiye abafana be kubera ubutumwa bwo kumukoza bamwoherereje mu bihe yari abucyeneye.

Apfuye afite abana barindwi uretse ko yavugaga ko hari n’abandi benshi.

Abazwi cyane ni  Kelly Nascimento na Edinho.

Pele Yatabarutse Azize Cancer

TAGGED:BrazilfeaturedIcyamamarePeleUmukinnyiUmupira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bemeje Ko Imirambo Y’Abantu Izaba Ifumbire
Next Article U Bushinwa Bwakoze Indege Yabwo Ya Mbere Iremye Nka Boeing Y’Abanyamerika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?