BRD N’Ikigo AMI Mu Bikorwa Byo ‘Gufasha Business Kuramba’

Kubera ko gucuruza mu buryo ubwo ari bwo bwose bigendana n’ibibazo byo guhomba, ni ngombwa ko habaho ubwishingizi kugira ngo ibihe bibi bitazatuma umucuruzi asubira ku isuka.

Icyakora hari abacuruzi bamwe bibwira ko ibigo by’ubwishingizi bihita byishyura umukiliya wabyo iyo ahuye n’icyago kikamuhombya.

Ibyo si byo kubera ko ibigo by’ubwishingizi nabyo bishyiraho ingamba z’uko bitazishyura rwiyemezamirimo wagize uburangare ibintu bye bikangirika.

Haba hagomba gukorwa ibyitwa situation assessment kugira ngo harebwe niba runaka ataragize uburangare bwatumye ibyo yakoraga byangirika.

- Advertisement -

Hari n’ababikora nkana, bagatwika cyangwa bakangiza ibintu runaka ngo birashaje bibwira ko ibigo by’ubwishingizi biri bubishyure bakagura ibishyashya.

Siko buri gihe bigenda!

Mu rwego rwo guhugura abacuruzi n’abandi bakora mu nzego zigendanye n’ubucuruzi, Banki Nyarwanda y’iterambere, BRD, ifatanyije n’ikigo kitwa the African Management Institute  batangije imikoranire mu guhugura abacuruzi uko bakwiye kwitwara birinda ko ubushabitsi bwabo bwajya mu kaga bityo bukuramba.

Ni mu rwego rwo gufasha ko ibyo bakora byaba bifite uburambe, ari ibintu birinzwe k’uburyo byazanahangana n’ibihe bibi  by’ejo hazaza.

Ba rwiyemezamirimo 32 n’abashinzwe gukurikirana uko imirimo ikorwa( senior managers) bagera kuri 27 baherutse guhabwa impamyabumenyi zemeza ko hari ubumenyi bufatika mu gucunga ubucuruzi kugira ngo buzahangane n’ibizazane bishobora kuzaza mu buryo butunguranye.

Ni muri gahunda bise ‘Survive to Thrive’.

Muri iyi gahunda, abahuguwe bigishijwe uko ibintu bitegurwa hashingiwe ku ngorane abandi bakora akazi nk’ako bahuye nabyo, bakabwirwa uko amafaranga yinjira, uko acungwa mu buryo burambye, uko abakiliya bitwara mu bihe bitandukanye n’ibindi.

Umuhango wo gutanga ziriya mpamyabumenyi hari n’abandi bayobozi mu nzego zirimo na Mastercard Foundation ari nabo batangije amasomo yo gufasha abacuruzi kuziteza imbere muri gahunda bise Hanga Ahazaza Initiative.’

Abantu bangana 94% by’abahuguwe, bavuga ko bangukiye cyane mu masomo bahawe.

Ikindi ni uko ngo 68% by’abo bashoboye guhanga indi mirimo ishamikiye kuyo bari basanzwe barashinze.

Umuyobozi w’ikigi AMI cyateguye iri gahunda witwa Malik Shaffy yashimye abahawe ariya mahugurwa, ko ababigishije batagosoreye mu rucaca.

Ati: “ Ndashima ba rwiyemezamirimo ko bize bakumva kandi bakamenya ko burya kuba rwiyemezamirimo habamo no kugenda ku magi wirinda ibyago bya hato na hato kandi n’ibibonetse bigashakirwa umuti. Ndishimira ko ubu nshoboye kwitabira umuhango wo guha impamyabumenyi abahuguwe kandi bikaba bikozwe imbonankubone kuva COVID-19 yaduka .”

Umuyobozi wa Banki Nyarwanda y’Iterambere Madamu Pitchette Kampeta Sayinzoga avuga Banki ayoboye imaze igihe ishyiraho uburyo bwafasha abaturage kwivana mu bukene no gufasha ba rwiyemezamirimo kubona ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo.

Abayobozi basabye abahuguwe kumva ko muri isi y’iki gihe abantu bagomba guhangana ku isoko bigakorwa hakurikijwe amategeko agenda ihiganwa mu bucuruzi ariko nanone abantu ntibibagirwe guhanga udushya no gukora cyane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version