BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Stella Rusine Ntiziryayo

Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) yatangaje ko Stella Rusine Ntiziryayo ari we ugiye kuyiyobora asimbuye Pitchette Kampeta Sayinzoga uherutse kwegura kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka itandatu.

Mbere yo gutangira inshingano ze, azabanza yemezwe n’inzego zibishinzwe.

Rusine Nteziryayo agiye kuyobora iyi Banki mu gihe yari imaze guhama, binyuze mu guha inguzanyo abashaka gushora mu buhinzi, kurengera ibidukikije, ingufu, inganda n’izindi nzego zirebana no kubakira ubushobozi urubyiruko n’abagore.

Mu kazi ke, Pitchette Sayinzoga Kampeta yagize uruhare mu gutuma iyi Banki itera inkunga gahunda z’iterambere ry’u Rwanda.

Stella Rusinne Ntiziryayo yize ubukungu kandi amaze imyaka irenga 10 akora mu nzego zijyanye nabwo zirimo no gukora politiki zirebana nabwo, igenamigambi rya Leta, imicungire y’imyenda n’iterambere rirambye.

Yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Imari n’IgenamigambiKugeza vuba aha, yari Umuhanga mu by’Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Yari n’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Banki y’igihugu y’iterambere, BRD, bityo kuyiyobora bizamworohera mu rugero runaka kuko asanzwe azi ibyayo.

Ku byerekeye umurage wa Kampeta muri BRD, azibukirwa ko yafashije mu gutuma iva mu gihombo kinini yari ifite, ayigeza ku nyungu ya Miliyari Frw 22.8 kandi yongera ubwinshi bw’inguzanyo yahaye abakiliya ziva kuri Miliyari Frw 167 zigera kuri Miliyari Frw 710.

Banki y’igihugu y’iterambere ni iya kera kuko yashinzwe mu mwaka wa 1967, hashhize imyaka itanu u Rwanda rubonye ubwigenge.

Ifite inshingano zo gutanga inguzanyo z’igihe kirekire kandi zihendutse mu nzego zigamije guhindura imibereho y’abaturage n’ubukungu by’igihugu hashingiwe ku cyerekezo 2050.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version