Umudepite mu Nteko ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Christian Mwando Nsimba yasabye ko Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’ubwikorezi, Jean-Pierre Bemba, yegura kuko akazi kamunaniye.
Abishingira ku ngingo y’uko kuva Bemba yahabwa izo nshingano hafi mu myaka ibiri ishize, atakemuye ikibazo cy’umubyigano w’ibinyabiziga by’i Kinshasa kandi hirya no hino mu gihugu abantu bakaba badasiba kurohama mu biyaga bagapfa.
Depite Christian Mwando Nsimba usanzwe uhagarariye Intara ya Tanganyika akaba akomoka ahitwa Kabalo avuga ko Bemba nategura, azahamagazwa mu Nteko agasobanura impamvu adakemura ibyo bibazo byugarije abaturage.
Asanga kuba ibintu bimeze gutyo kandi bikaba bimaze igihe ari ikimenyetso cy’uko Jean-Pierre Bemba adashoboye, icyakora we ntacyo aratangaza kubimuvugwaho nk’uko Radio Okapi ibyemeza.
Jean-Pierre Bemba Gombo ni umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Guverinoma ya DRC muri iki gihe.
Mbere yo kujya mu nshingano arimo ubu, yahoze ari Minisitiri w’ingabo wungirije, akaba yarigeze no kuba umwe muri ba Visi Perezida ba Repubulika bane bategekanaga na Joseph Kabila guhera tariki 17, Nyakanga, 2003 kugeza mu Ukuboza, 2006.
Yabaye kandi umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba za MLC( Mouvément pour la Libération du Congo) ariko aza kuwuhinduramo ishyaka rya Politiki mu mwaka wa 2006.
Muri Mutarama, 2007 yatorewe kujya muri Sena ya DRC.
Uko ibihe byatambukaga niko yazamurwaga mu ntera bitewe n’uko Politiki ya DRC yari imeze muri ibyo bihe.
Ubwo yajyaga mu Burayi mu mwaka wa 2008, yarafashwe arafungwa bisabwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rumushinja ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Yafungiwe i La Hague mu Buholandi amara imyaka umunani afunzwe ataraburana ngo akatirwe, ariko mu mwaka wa 2016 aza gukatirwa imyaka ibiri yiyongera ku yo yari amazemo.
Mu mwaka wa 2018 yararekuwe, abamwunganiraga baregera indishyi z’uko yamaze icyo gihe cyose afunzwe atarahamwe n’ibyaha ariko izo ndishyi n’ubu aracyazitegereje.
Impamvu ivugwa ko atazanazihabwa ni iy’uko amategeko ya Roma agena ibya ruriya rukiko adateganya igihe runaka umuntu atagomba kurenza muri gereza ategereje kuburanishwa.
Mu yandi magambo, umuntu ashobora gufungwa igihe kirekire gishoboka akazarekurwa ntahabwe indishyi kuko bidateganyijwe, bivuze ko ashobora no kugwa muri gereza bikarangirira aho!