Byasaga n’aho gutaramira Abarundi byari bitagishobotse kuri Bruce Melodie wari umaze hafi iminsi itatu aburabuzwa n’umushoramari witwa Toussaint Bankuwiha wamuteje Polisi ngo imufunge kubera ko yamwambuye. Nyuma yo kwishyura amafaranga yasabwaga, Bruce Melodie ubu aridegembya ndetse yakoze igitaramo cye cya mbere.
Yafunguwe ahita ajya kwitegura gutaramira Abarundi mu gitaramo cyabereye ahitwa Zion Beach.
Mu mvugo yo kwishimira ko arekuwe, yabwiye abafana be ko burya ‘ntacyabuza impaka gucuranga.
Impala ryari itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi b’Abanyarwanda bo hambere bakunzwe cyane k’uburyo nta kintu cyari busibye igitaramo cyabo uko byagenda kose.
Icyakora abenshi muri bo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi barimo icyamamare cy’ibihe byose mu Rwanda Sebanani André.
Igitaramo cya mbere cya Bruce Melodie kirabiriwe cyane mu rwego rwo kumwereka ko bifatanyije nawe mu bizazane yahuriye nabyo mu Burundi.
Abahanzi batandukanye bo muri iki gihugu nabo bakitabiriye kugira ngo bamwereke ko bari kumwe.
Bisa n’aho igitaramo cya Bruce Melodie ari cyo gihenze kubaye mu Burundi kubera ko amafaranga macye yo kukinjiramo ari Ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Burundi n’aho amafaranga menshi akaba Miliyoni eshantu z’amafaranga y’u Burundi.
Kuri uyu wa Gatandatu arakorera ahitwa Messe des Officiers ikindi gitaramo rusange ariko ho ibiciro byo kukinjiramo biraba biri hasi ugereranyije.
Amakuru Taarifa ifite avuga ko hari abayobozi bakuru mu Burundi bashakaga ko igitaramo cya Bruce Melodie kiburizwamo, ariko imbaraga z’ububanyi n’amahanga ku nyungu z’ibihugu byombi zibarusha imbaraga.
Ni igitaramo kiswe “Bruce Melodie Live Bujumbura-Burundi”.
Ubwo yafatwaga bigeteza sakwe sakwe, impande z’ibihugu byombi u Rwanda n’u Burundi by’umwihariko abakunzi ba muzika barahagurutse.
Umukire Toussaint Bankuwiha wamufungishije yamushinjaga kumwambura amafaranga yamuhaye ngo azaze mu gitaramo ariko ntiyakijyamo kubera impamvu za COVID-19.
Bavugaga ko icyaha bamukurikiranyeho ari ubwambuzi bushukana.
Ibihumbi $2 yashinjaga Bruce Melodie kumwambura yarabimuhaye, ariko undi ntiyashirwa avuga ko igihe cyose gishize atamwishyura, cyamuhombeje, bituma ayo mafaranga akubwamo Miliyoni nyinshi z’amafaranga y’u Burundi.
Bruce Melodie yavuye muri Gereza y’u Burundi yishyuye Miliyoni 60 Fbu zose hamwe.
Nyuma y’ibiganiro byagizwemo uruhare n’ibihugu byombi k’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Bruce Melodie nibwo yafunguwe.