Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bufaransa: Yarashwe Ashaka Gutwika Isinagogi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Bufaransa: Yarashwe Ashaka Gutwika Isinagogi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 May 2024 10:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Bufaransa umugabo washakaga gukongeza isinagogi ahitwa Rouen yarashwe na Polisi ahita ahasiga ubuzima. Rouen ni agace gaherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Ubufaransa.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa yabwiye Le Parisien ko uwo muntu yarashwe afite imbunda n’icyuma ashaka no gutwika isinagogi.

Abapolisi bamurashe ubwo yazaga abasatira ngo abarase.

Umuyobozi w’agace byabereyemo witwa Nicolas Mayer-Rossignaol avuga ko Abayahudi bo muri aka gace atari bo bahungabanyijwe n’ibyaye gusa ahubwo n’abandi baturage byakutse umutima!

Polisi yatabaye ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kubona ko hari umwotsi wazamukaga mu isinagogi.

Abapolisi babaye bakihagera bakubitana n’uwo mugabo asohotse afite imbunda n’icyuma baramurasa bamutsinda aho.

Mu buryo bwihuse, abatabazi baje kuzimya iyo nkongi ariko uwo muriro ukomeza gukura abantu umutima.

BBC ivuga ko amakuru ikesha ibinyamakuru byo mu Bufaransa avuga ko hari byinshi byangirikiye muri ririya sinagogi, kandi iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane niba nta bandi bamubereye ibyitso kugeza ubwo akoze icyo cyaha.

Polisi yatabaye ihazimya ibintu bitarakongoka

Ubwoba mu Bayahudi batuye mu bihugu byinshi by’Uburayi ni bwinshi nyuma y’uko urwango kuri bo rurushijeho kuzamuka nyuma y’intambara Israel yatangije kuri Hamas kandi ikaba igikomeje.

Ni intambara igamije kurandura burundu abarwanyi ba Hamas nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye kuri Israel taliki 07, Ukwakira, 2023 kigahitana abantu 1200 abandi bagera kuri 200 bakajyanwa bunyago.

Ubufaransa nicyo gihugu cya gatatu ku isi gituwe n’Abayahudi benshi.

Israël na Leta zunze ubumwe z’Amerika nibyo bihugu bituwe n’Abayahudi benshi ku isi.

Umwe mu Bayahudi bakomeye baba mu Bufaransa witwa Elie Korchia yashimye ko Polisi y’iki gihugu yatabaye ibintu bitarazamba, avuga ko ibiri kubera mu gihugu cye muri iyi minsi byerekana ko urwango ku Bayahudi ruri gufata indi ntera.

Elie Korchia

Mu mujyi wa Rouen higeze kuba urundi rugomo rwakorewe Abayahudi ndetse hari umwe mu bitwa Rabbis( ni umuyobozi w’Isinagogi) waterewe icyuma mu isinagogi.

TAGGED:AbayahudiBufaransaIsinagogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bugesera: Ingimbi Iravugwaho Kwica Umusaza N’Umukecuru Bamureze Akiri Umwana
Next Article Kagame Yatanze Kandidatire Yo Gutorerwa Kuyobora u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

You Might Also Like

Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ubufaransa: Minisitiri W’Intebe Utarumazeho Ukwezi YEGUYE

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?