Urwego rw’Ubugenzacyaha rwakomereje ubukangurambaga bwo kwirinda ibyaha mu Karere ka Bugesera mu Kigo cy’amashuri cy’abakobwa kitwa Gashora Girls Academy kiri Mu Murenge wa Gashora.
Umunyamabanga mukuru wungirije w’uru rwego rw’ubugenzacyaha Madamu Isabelle Kalihangabo niwe wari uhagarariye abagenzacyaha bitabiriye kiriya kiganiro ariko ku rwego rw’Intara hari Umunyamabanga nshingwabikorwa wayo witwa Dr Jeanne Nyirahabimana wigeze kuyobora Akarere ka Kicukiro.
Hari kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi.
Ubukangurambaga bw’uru Rwego bumaze igihe bubera hirya no hino mu Rwanda ariko ubuheruka bwaberaga mu Turere tugize Umujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa 29 Mata 2022 @RIB_Rw iri mu bukangurambaga bugamije gukumira ibyaha byo gusambanya abana, ibiyobyabwenge n'ibindi byaha byibasiye urubyiruko @BugeseraDistr. Dr. @JeanneNhabimana PS @RwandaEast n'inzego z'umutekano bifatanyije n'abanyeshuri biga mu Murenge wa Gashora pic.twitter.com/ZPesDjWLxY
— Bugesera District (@BugeseraDistr) April 29, 2022
Intego yabwo ni uguha abanyeshuri ubumenyi bufatika ku byerekeye ibyaha, uko byirindwa n’uburyo bajya batabariza ababikorewe, ababikoze bagafatwa.
Nk’uko byagenze no mu yandi mashuri, abagenzacyaha bari mu Murenge wa Gashora mu Bugesera basobanuriye abanyeshuri biga muri ririya shuri ko amategeko asobanura neza ibyaha ibyo ari byo ariko ko ari ngombwa ko abakiri bato bayasobanurirwa hakiri kare.
Ahandi aba bagenzacyaha baciye bigisha abanyeshuri ibyo kwirinda ibyaha, babasobanuriye ko kwirinda inshuti mbi zaba izigaragara n’amaso mu buzima bwa buri munsi n’izikoresha imbugankoranyambaga bishobora kubarinda ibyaha.
Imbuga nkoranyambaga zikunze gushyirwa mu majwi ko ari intandaro za bumwe mu bucuruzi butemewe n’amategeko harimo n’ubukorerwa abantu.
Ikindi ni uko hari n’urungano rushukana, bamwe bagakora ibyaha bavuga ko bari kumva uko bimera.]
Mu Karere ka Bugesera, umukozi mu Rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Jean Claude Ntirenganya yabwiye bariya banyeshuri ko iyo abantu benshi bakoze ibyaha, atari bo gusa bigiraho ingaruka gusa, ahubwo bidindiza n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Ati: “ Banyeshuri mumenye ibyaha bibugarije, ingaruka bigira ku muntu no ku gihugu n’uburyo Leta yashyizeho bwo gutabariza uri mu kaga hifashishijwe imirongo ya telephone.”
Yabwiye abaturage n’abanyeshuri ko iyo umuntu yirinze ibyaha aba yigiriye neza ndetse n’abandi muri rusange.
Ubukangurambaga RIB yakoreye mu Bugesera bwatangiriye mu Karere ka Nyarugenge , bukomereza mu Karere ka Gasabo no mu Karere ka Kicukiro, none bwageze no mu Karere ka Bugesera.