Bugesera: Harateganywa Kubakwa Uruganda Rukora Imashini Zihinga

Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye mu Biro bye abayobozi mu kigo cy’Abadage gikora imodoka kitwa Volkswagen baganira ku mishinga gifite mu Rwanda  irimo no kubaka ikigo gikora imashini zihinga kandi zikoresha amashanyarazi.

Biteganyijwe ko kiriya kigo kizubakwa mu Karere ka Bugesera.

Akarere ka Bugesera gakungahaye ku biyaga k’uburyo ubuhinzi bwa kijyambere bushobora kuhakorerwa kandi bukazamura imibereho myiza y’abahatuye.

Abayobozi b’ikigo Volkswagen Group bari mu Rwanda mu rwego rwo kwizihiza imyaka itanu iki kigo kimaze gikorana n’u Rwanda.

Baganiriye ku mishinga irimo no gukorera mu Bugesera imashini zihinga ariko zikoresha amashanyarazi

Gisanzwe gifitanye imikoranire n’u Rwanda kuko gifite uruganda rukora imodoka ziswe Volkswagen( VW).

Umwihariko w’imashini zihinga zizakorerwa mu Bugesera ni uko zizaba zikoresha amashanyarazi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version