Bugesera: Umuhati Wo Gushaka Abagwiriwe N’Ikirombe Ntacyo Urageraho

Imashini zicukura zikomeje gushakisha abantu babiri bagwiriwe n’ikirombe kiri ahitwa Batima mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru.

Nyuma y’uko inkuru yo kugwirwa n’ikirombe imenyekanye, abaturage n’ubuyobozi batabaje ubuyobozi bukuru bw’Akarere ngo burebe uko bwaboherereza imashini zicukura kugira ngo zibakuremo.

Imashini ziri gukora uko zishoboye ngo zikure abantu mu myobo ariko byagoranye

Ni umuhati kugeza n’ubu utaragira icyo utanga kuko amakuru dukesha abageze aho gucukura biri kubera avuga ko imashini zikiri gukuraho itaka ariko ritaravaho ryose kuko ari ryinshi.

Ngo ibitaka byabagwiriye biri hafi y’umunwa w’aho abajya gucukura binjirira.

Byabereye mu Murenge wa Rweru ahitwa Batima

Abagwiriwe n’icyo kirombe bose ni ingaragu.

Gushakisha imibiri y’aba bantu biracyagoranye kubera ko ubutaka bwatose cyane bitewe n’imvura nyinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version