Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bunagana, Goma, Bukavu…M23 Irakurikizaho Uwuhe Mujyi?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Bunagana, Goma, Bukavu…M23 Irakurikizaho Uwuhe Mujyi?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 February 2025 12:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Kamena, 2022 nibwo M23 yafashe umujyi wa Bunagana uturanye na Uganda, kugeza n’ubu iracyawufite. Mu minsi ishize yafashe na Goma none ubu yafashe na Bukavu.

Haribazwa niba iri bube iretse gufata undi mujyi ikabanza kureba ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwemera ibiganiro cyangwa niba iri bukumereze mu wundi mujyi ushobora kuba ari Uvira cyangwa undi.

Bagenzi bacu bandika muri Kivutoday.com bavuga ko gufata umujyi wa Bukavu byakozwe bitagoranye na gato.

Mbere yo kuyifata, abarwanyi ba M23 babanje gufata ikibuga cy’indege cya Kavumu bituma bashobora kugenzura ikirere kiri aho bari kurwanira.

Ubwo bageraga mu mihanda ya Bukavu batunguwe kandi bashimishwa n’urugwiro bakiranywe n’abaturage.

Baje bikoreye intwaro, ibiribwa, imiti n’ibindi umurwanyi akenera mu ntambara, batungurwa no kubona ukuntu abaturage baje kubatwaza bimwe muri byo.

Gukataza kwa M23 ni ikintu gikomeye cyakuye umutima ubutegetsi bwa Kinshasa bituma bwemeza ko ari u Rwanda ruyiri inyuma.

Ubwo bafataga ikibuga cya Kavumu, abarwanyi ba M23 bagisanzeho indege z’intambara kandi iki kibuga ni kigari bihagije kugira ngo kigweho indege nini.

Mbere yo gufata aho hantu, abarwanyi ba M23 bari bashushubikanyije ingabo za DRC nabo bafatanyije babakura muri teritwari za Kalehe na  Kabare ndetse baza no gufata ahitwa Kabamba na Katana.

Uvira niyo itahiwe…

Taarifa Rwanda yavuganye na Muhizi, umwe mu Banyarwanda bakurikiranira hafi aho ibintu byerekeza muri kiriya gihugu, avuga ko uko bigaragara M23 iri bukomereze ibitero byayo muri Uvira.

Avuga ko ingabo za DRC nabo bakorana ari bo FDLR, Wazalendo n’ingabo z’Uburundi bamaze guhungira ahitwa Plaine de Ruzizi, aha hakaba ari intera ya kilometero nka 30 uvuye aho M23 ikambitse muri Bukavu.

Muhizi avuga ko igitutu cy’ibitero bya M23 gishobora kuza gutuma ingabo bahanganye zihungira muri Uvira cyangwa zigakomereza mu Burundi ahitwa Cibitoke.

Avuga ko M23 itazabakurikiranira mu Burundi keretse ingabo zabwo zigeze yo zikayirasaho ikiri muri DRC.

Asanga ibyobyatuma ibona impamvu zo kwinjira mu Burundi kuko yaba ishotowe.

Mu gihe byaba bitagenze gutyo, Muhizi yemeza ko intambara izakomereza mu Mujyi wa Uvira kuko ari ho abona ko ingabo za DRC zizahungira.

TAGGED:AbaturageBurundiFDLR WazalendofeaturedIngaboIntambaraM23
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Avuga Ko Kabila Ariwe Uha M23 Amabwiriza
Next Article M23 Yasabye Ingabo Z’Uburundi Gutaha Inzira Zikigendwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?