Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bunyoni Ararembye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Bunyoni Ararembye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 December 2025 3:40 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Alain Guillaume Bunyoni akiri mu nzego nkuru z'ubuyobozi mu Burundi. Ifoto: AMIZERO.
SHARE

Taarifa Rwanda yamenye ko Alain Guillaume Bunyoni wigeze kuba Umuyobozi mukuru wa Polisi y’Uburundi akaba na Minisitiri w’Intebe(2020-2022) arembeye mu bitaro nyuma yo kuvanwa muri gereza aho yari afungiwe.

Uyu mugabo yari amaze imyaka ibiri muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo n’umugambi wo kwica Perezida Evariste Ndayishimiye.

Mu Ukuboza, 2023 nibwo yakatiwe n’Urukiko ibyaha yaregwaga n’Ubushinjacyaha.

Amakuru avuga ko ubu arwariye mu bitaro byitwa Kira Hospital biri mu Ntara ya Gitega.

Umwe mu baturage b’aho yagize ati: “ Mu mezi abiri ashize, Gen Bunyoni yavurirwaga mu Ntara ya Gitega.”

Tariki 12, Ugushyingo, 2025 yagize intege nke yikubita hasi bituma abaganga n’abaforomo banzura ko akwiye gusuzumirwa ubuzima hakarebwa niba butageze aharindukimuka.

Aho arwariye harinzwe n’abapolisi benshi bakikijwe n’abakora mu rwego rw’igihugu rw’iperereza bita SNR( Sérvice National de Rénseignement).

Alain Guillaume Bunyoni yavutse mu mwaka wa 1972.

Ibyaha yaregwaga ubwo yaburanishwaga yarabihakanaga, akemeza ko nta bimenyetso simusiga byabimuhamyaga ubushinjacyaha bwatangaga.

Kugeza ubu amakuru atangwa na SOS Media Burundi avuga ko Bunyoni arwaye diyabete igeze ku rwego rwo hejuru n’umuvuduko w’amaraso uri ku rwego rwo hejuru.

TAGGED:BunyoniBurundifeaturedGerezaIbitaroIndwara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyagatare: Inka 125,000 Zigiye Gukingirwa Indwara Ikomeye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bunyoni Ararembye

Nyagatare: Inka 125,000 Zigiye Gukingirwa Indwara Ikomeye

Centrafrique: Ibyavuye Mu Matora Bizatangira Kumenyekana Mu Cyumweru Gitaha 

Igitaramo Cya Mbonyi Cyari Kuzabera i Rubavu Cyasubitswe

Abana Bagiye Gutozwa Guhesha Agaciro Imbyino Gakondo Nyarwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

You Might Also Like

Mu Rwanda

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Haratutumba Intambara Hagati Ya Chad N’Abarwanyi Bo Muri Sudan

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nigeria Yahaye Amerika Amakuru Yayifashije Kurasa Abahezanguni B’Abisilamu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Thailand Ipfa Iki Na Cambodia?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?