Taarifa Rwanda yamenye ko Alain Guillaume Bunyoni wigeze kuba Umuyobozi mukuru wa Polisi y’Uburundi akaba na Minisitiri w’Intebe(2020-2022) arembeye mu bitaro nyuma yo kuvanwa muri gereza aho yari afungiwe.
Uyu mugabo yari amaze imyaka ibiri muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo n’umugambi wo kwica Perezida Evariste Ndayishimiye.
Mu Ukuboza, 2023 nibwo yakatiwe n’Urukiko ibyaha yaregwaga n’Ubushinjacyaha.
Amakuru avuga ko ubu arwariye mu bitaro byitwa Kira Hospital biri mu Ntara ya Gitega.
Umwe mu baturage b’aho yagize ati: “ Mu mezi abiri ashize, Gen Bunyoni yavurirwaga mu Ntara ya Gitega.”
Tariki 12, Ugushyingo, 2025 yagize intege nke yikubita hasi bituma abaganga n’abaforomo banzura ko akwiye gusuzumirwa ubuzima hakarebwa niba butageze aharindukimuka.
Aho arwariye harinzwe n’abapolisi benshi bakikijwe n’abakora mu rwego rw’igihugu rw’iperereza bita SNR( Sérvice National de Rénseignement).
Alain Guillaume Bunyoni yavutse mu mwaka wa 1972.
Ibyaha yaregwaga ubwo yaburanishwaga yarabihakanaga, akemeza ko nta bimenyetso simusiga byabimuhamyaga ubushinjacyaha bwatangaga.
Kugeza ubu amakuru atangwa na SOS Media Burundi avuga ko Bunyoni arwaye diyabete igeze ku rwego rwo hejuru n’umuvuduko w’amaraso uri ku rwego rwo hejuru.


