Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bunyoni Yabwiye Urukiko Ko u Rwanda Rwinjiye Muri Telefoni Ye Rutuma Afatwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Bunyoni Yabwiye Urukiko Ko u Rwanda Rwinjiye Muri Telefoni Ye Rutuma Afatwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 November 2023 2:23 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu byaha icyenda Gen Alain Guillaume Bunyoni aregwa mu rukiko rw’ikirenga rw’Uburundi, uyu mugabo wabaye umwe mu bakomeye muri iki gihugu yavuze ko ibyo ashinjwa byagaragaye kubera ko inzego z’iperereza z’u Rwanda zageze mu itumanaho rye, zibihishurira Uburundi.

Alain Guillaume Bunyoni ubu ufungiye muri gereza nkuru ya Gitega aregwa gushaka kwica Umukuru w’igihugu bityo agahirika ubutegetsi bwatowe n’abaturage.

Kubera ko ari umuntu ufite ubudahangarwa ahabwa n’amategeko kuko atarakurwaho ubudahangarwa, abamuburanishije bamusanze mu gereza i Gitega baturutse i Bujumbura.

Mu kwiregura kwe, Gen Bunyoni yavuze ko Urukiko rudakwiye kumukurikirana ku cyaha cyo kunyereza umutungo kuko ‘nta cyemezo cy’urukiko cyigeze gifatwa herekanwa inkomoko y’umutungo n’uko ungana.

Yabwiye urukiko ati: “ Icyo kirego nta shingiro gifite kuko njye nakoreye igihugu! Iyo mitungo nayivanye mu byo nakoze mu myaka 20…Nafashe inguzanyo mu mabanki azwi, nshinga amasosiyete yo gutwara abantu n’ibintu, nshora imari mu buhinzi n’ubworozi hanyuma nubaka n’ibitaro!”

Ubushinjacyaha bwo buvuga Bunyoni yakoresheje uburiganya igihe yashyirwaga mu nshingano, yerekana agace gato k’imitungo ye.

Ku cyaha cyo gushaka kwica umukuru w’Igihugu, Gen Bunyoni yashinjwe gushaka gukorana n’Abarundi bahunze igihugu, bavugwamo umunyamakuru wa Radiyo RPA yatwitswe mu ijoro ryo ku wa 13 Gicurasi 2015 ubwo hageragezwaga guhirika Perezida Pierre Nkurunziza bikaburizwamo.

Ndetse ngo hari ibimenyetso bigaragaza ko Gen Bunyoni yahaye amafaranga umuyobozi wa Radiyo RPA ngo bafatanye muri icyo gikorwa, ndetse ngo hari n’ubutumwa bwanditse bumushinja icyo cyaha.

Umushinjacyaha bwavuze no  ku kiganiro Gen Bunyoni yagiranye na Col Desiré Uwamahoro wari umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya imvururu, uyu nawe muri iki gihe arafunzwe.

Gen Bunyoni yemera ko yahaye amafaranga Rugurika ariko avuga ko yabikoze agamije kurinda igihugu n’inzego zacyo.

Ati “Kuko nzi ko Rugurika ari mu batangabuhamya b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, nashatse kumenya amazina y’abategetsi 30 bashakishwa n’urwo Rukiko kubera ko gufata abategetsi bangana gutyo byaba ari nko guca umutwe igihugu.”

Mu kwisobanura yeruye avuga ko u Rwanda ari rwo rwabwiye ubutegetsi bw’Uburundi ibyo yakoraga kubera ko inzego zarwo z’iperereza zinjiye mu itumanaho rye.

N’ubwo nta bimenyetso yatangaga, Bunyoni yagize ati: “Erega Urwego rw’Iperereza rw’u Rwanda rwari rwinjiye mu bikoresho byanjye by’itumanaho, ni ho ibyo uwo unshinja yabikuye muri telefone.”

Radio Voice of America yatangaje ko Bob Rugurika uri mu bashakishwa n’ubutabera bw’u Burundi yanze kugira icyo avuga kuri ayo magambo.

Bunyoni kandi yireguye ku byaha byo gutunga intwaro atabiherewe uruhushya yemera ko hari izo polisi yasanze mu rugo iwe ariko avuga ko intwaro bahasanze zari zarapfuye, ngo zahasizwe n’abamurindaga.

Yasabye ko umwe mu bari bamwungirije hamwe n’umupolisi wari ushinzwe abamurinda bazaza gusobanura ukuri kwihishe inyuma y’izo ntwaro.

Urukiko rwemeye ko abo bantu bari burwitabe kuri uyu wa Kabiri.

Amategeko y’Uburundi avuga ko ibyaba Bunyoni aregwa biramutse bimuhamye yahanishwa igifungo cy’imyaka 30.

TAGGED:BunyonifeaturedItumanahotelefoniUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bisi Z’Amashanyarazi Nazo Ziri Hafi Kuza Muri Kigali
Next Article Amabuye u Rwanda Rwohereza Hanze Akomeje Kurwungura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?