Buri Gihugu Gifite Uburenganzira Bwo Kurinda Abagituye – Amb Wa Israel Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Einat Weiss uhagarariye Israel mu Rwanda yabwiye Taarifa Rwanda ko burya buri gihugu gifite inshingano zo kurinda abagituye mu gihe kibona ko cyugarijwe n’umwanzi

Yasubizaga ikibazo cy’uko abona ibihano Amerika iherutse gufatira RDF n’abagaba bayo ibaziza ko bafasha M23, mu gihe u Rwanda ruvuga ko rubikora ngo rurinde abarutuye.

U Rwanda rwatangaje kenshi ko rufite amakuru kandi rwayabwiye amahanga y’uko rufite abanzi bacumbikiwe na DRC barimo na FDLR ishaka kurusenya.

Ubwo Perezida Paul Kagame yagezaga ijambo ku Banyarwanda n’inshuti zabo ku munsi wo kubohora u Rwanda, yavuze ko u Rwanda rwabwiye amahanga kenshi ko hakurya y’umupaka hari abaruhigira ko bashobora no kurasa i Kigali batavuye aho bari.

Kagame yabwiye abari aho ko u Rwanda ruzasanga abo barwanga aho bari.

Taarifa Rwanda yabajije Ambasaderi Einat Weiss niba ibyo igihugu cye na Amerika bakoze ngo batere Irani mu rwego rwo kurimbura abagome bari kure, u Rwanda narwo rudafite ubwo burenganzira, yirinda kuvuga mu izina rya Amerika yahannye u Rwanda.

Gusa yavuze ko nta gihugu kidahabwa uburenganzira n’amasezerano mpuzamahanga bwo kwirinda.

Ati: “Nk’uko bimeze kuri Isiraheli, n’ibindi bihugu bifite uburenganzira bugenwa n’amategeko mpuzamahanga yo kurinda abaturage kuko ari bwo butunzi bukomeye bwabyo”

Yavuze ko ku byerekeye ibihano Amerika iherutse gufatira RDF, ntacyo yabivugaho ahubwo byavugwa na mugenzi we uhagarariye Amerika mu Rwanda.

Twateye Irani nyuma yo kuyikusanyaho amakuru

Ambasaderi yakomeje agira ati: “Impamvu twabatumyeho ni ukugira ngo tuganire ku kibazo kiri mu Burasirazuba bwo Hagati. Ni ngombwa kumenya ko iki kibazo kitakiri hagati ya Israel na Iran gusa cyangwa Iran na Amerika. Ibikorwa bya Iran byamaze kugera no ku bindi bihugu byinshi.”

Avuga ko nyuma yo gukusanya amakuru guhera muri Kamena, 2015, basanze Iran yarashakaga gushyira intwaro munsi y’ubutaka kugira ngo hatazagira uzisenya.

Weiss yavuze kandi ko amakuru yagaragazaga ko Iran yahaga Hezbollah amafaranga, intwaro n’amakuru byose bigamije kuzarimbura Israel.

Izo mpamvu ziyongeraho ko ubuyobozi bwa Irani bwari bumaze igihe kirekire buhigira kuzasenya Israel.

Ati: “Ibyo rero byatumye dukorana na Amerika dutangiza igitero cyo gukoma mu nkokora uwo mugambi.”

Abajijwe babona bazatsinda iriya ntambara cyane cyane ko ikomatanyije Iran na Hezbollah muri Libani Einat Weiss avuga ko icyo bizasaba cyose kizatangwa.

Avuga ko gukuraho Iran bizaha isi amahoro arambye kuko isanganywe umugambi wo kohereza abambari bayo no muri Afurika.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *