Buri Kwezi Mu Rwanda Hazajya Haba Isiganwa Ry’Amagare- FERWACY

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza n’ubw’Impuzamashyirahamwe y’abakina umukino wo gutwara amagare, FERWACY,  buherutse gushyira  umukono ku masezerano agenga uko irushanwa ry’abakina uyu mukino rizabera i Nyanza rizajya rigenda.

Hagati aho FERWACY ivuga ko mu mwaka mu Rwanda hazajya haba amasiganwa 12.

Ni amasezerano y’imyaka itatu azagenga uko iri riganwa rizagenda mu nshuro ebyiri rizajya rihakinirwa buri mwaka.

Isiganwa rimwe baryitiriye igitaramo kitwa ‘Nyanza Twataramye.’

- Advertisement -

Perezida wa FERWACY Bwana Murenzi Abdallah yabwiye Taarifa ko intego yabo ari ugusuzuma impano z’abakiri bato b’i Nyanza kugira ngo zitezwe imbere mu mukino wo gutwara igare.

Ati: “ Intego dufite ni ugushaka impano z’abakinnyi bakiri bato muri Nyanza, tugateza imbere impano zagaragaye binyuze muri Rukali Cycling Team y’i Nyanza.”

Murenzi Abdallah

Murenzi wigeze no kuyobora Akarere ka Nyanza akanayobora Ikipe ya Rayon Sports nayo ikomoka i Nyanza avuga ko indi ntego ikubiye muri ariya masezerano, ari no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye k’umuco busanzwe bukorerwa i Nyanza mu Rukari.

Aya marushanwa ni ayo gufasha abafite impano zo gutwara igare bafite byibura imyaka 18 y’amavuko.

Ubuyobozi bwa FERWACY buvuga ko bwahinduye uburyo amasiganwa  akorwa.

Rwanda Cycling Cup izajya ihuzwa na ‘Tembera u Rwanda’ hashingiwe ku byiza biri muri buri Karere bagiye  gukoreramo .

Murenzi yavuze ko hazakorwa amasiganwa atandukanye urugero nka Kibugabuga race, Gisaka race, Kibeho race, Royal Nyanza race, Gorilla race n’ayandi k’uburyo byibura mu mwaka hazajya haba amasiganwa 12.

Tour du Rwanda yo izajya iba muri Gashyantare buri mwaka kandi n’andi marushanwa y’abantu bakuru azakomeza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version