Kenya Igiye Kubaka Umuhanda Mugari Uyihuza Na Tanzania

William Ruto uyobora Kenya yatangije umushinga wo kubaka umuhanda mugari uzahuza igihugu cye na Tanzania. Bawise Mtwapa-Kwa Kadzengo-Kilifi (A7).

Uyu muhanda ni igice cy’umuhanda mugari ufite agaciro ka Miliyari Sh 7.5 ni ukuvuga Miliyoni $ 61.4 wiswe Malindi-Lunga Lunga/Horohoro-Tanga-Bagamoyo .

Perezida wa Kenya yavuze ko afite umugambi mugari wo kubaka ibikorwa remezo byinshi  mu rwego rwo guteza imbere igihugu cye kandi kikaba ihuriro ry’ubucuruzi bukomeye muri Afurika y’i Burasirazuba.

Ati: “ Uyu muhanda twizeye ko uzaba ikiraro gihuza Kenya na Tanzania kandi kizagira uruhare mu gutuma ubucuruzi muri aka karere bukomeza gutera imbere.”

- Advertisement -

Yabivugiye ahitwa  Mtwapa, ahatangirijwe imirimo yo kubaka igice cy’uriya muhanda gifite uburebure bwa Kilometero 40 .

Biteganyijwe ko uyu muhanda uzuzura mu mezi 36.

Uri kubakwa k’ubufatanye bwa Kenya, Tanzania ndetse  na Banki nyafurika y’iterambere, African Development Bank (AfDB), Ikigega nyafurika cy’iterambere ndetse n’ikigega cy’Umuryango b’Ubumwe bw’u Burayi gishinzwe iterambere mpuzamahanga,  EU-African Infrastructure Trust Fund Grant.

Uwari uhagarariye Banki nyafurika y’iterambere witwa Hussein Iman nawe yavuze ko uriya muhanda uzafasha mu kuzamura ubucuruzi hagati ya Tanzania na Kenya ndetse n’ibindi bihugu byo mu Karere ibihugu byombi biherereyemo kuko n’ubundi nibyo bisanzwe bifite ubukungu bunini.

Si ubucuruzi gusa ahubwo ngo bizanafasha ba mukerarugendo b’igihugu kimwe muri ibi gusura ikindi kuko bizihutisha urugendo.

The East African ivuga ko impande zombi( Kenya na Tanzania) byiyemeje ko uyu muhanda uzuzurira igihe  wateganyirijwe, nta kabuza.

Ku rundi ruhande , hari abavuga ko uriya muhanda niwuzura uzatambamira ubucuruzi hagati ya Nairobi na Kampala kuko Uganda yari isanzwe yohereza ibintu byinshi muri Kenya.

Bisa n’aho Kenya ishaka gukorana na Tanzania mu bucuruzi cyane, ikaba yigijeyo Uganda.

Ibibazo by’ubucuruzi hagati ya Kampala na Nairobi nabyo si ibya vuba aha…

Nta myaka ibiri, itatu…ijya ishira nta kibazo cy’ubucuruzi hagati ya Kenya na Uganda kivutse! Akenshi Kenya ishinja Uganda gushaka kuzuza ku isoko ryayo ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge cyangwa bihombya abacuruzi b’i Nairobi.

Mu mezi make ashize hari umusoro ku magi ava i Kampala ubutegetsi bw’i Nairobi bwashyizeho nawo uteza rwaserera.

Icyo gihe i Kampala barakajwe n’uko amagi aturuka yo agera muri Kenya agasoreshwa umusoro wiyongereyeho amashiringi ya Kenya 72(Ksh72, $0.6) ku gakarito kamwe k’amagi.

Aka gakarito ni ko bita aga tureyi( a tray).

Abacuruzi bo muri Uganda bavugaga ko ibyo ubutegetsi bw’i Nairobi bwakoze bihabanye n’amasezerano y’ubucuruzi ibihugu byombi biherutse gusinyana mu Ukuboza, 2021.

Godfrey Oundo Ogwabe uyobora Ikigo cya Uganda kita ku bucuruzi bwambukiranya imipaka, Uganda National Cross-Border Trade, icyo gihe yabwiye Daily Monitor ati: “ Kuba Kenya yaranzuye gushyira umusoro w’ikirenga ku magi ya Uganda bihabanye n’amasezerano agenga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba ibihugu byacu byombi bibereye ibinyamuryango.”

Umuyobozi mu kigo cya Kenya ushinzwe ibikomoka ku matungo mu kigo kitwa Kenya’s Livestock  witwa Harry Kimtai asanga iby’uriya musoro ari ibintu bisanzwe ku bicuruzwa bitumizwa hanze, ibyo ari byo byose.

Kimtai ati: “ Sinzi neza uko icyo kibazo cy’amagi giteye, ariko numva ko uwo ari umusoro usanzwe Ikigo cya Kenya gishinzwe imisoro n’amahoro gishyira ku bicuruzwa bitumizwa hanze.”

Ikibazo cy’amagi hagati ya Kampala na Nairobi kije mu gihe hari hasanzwe ikindi kibazo cy’uko Kenya yahagaritse amata n’ibiyakomokaho byose bituruka muri Uganda.

Ni icyemezo cyafashwe mu mwaka wa 2019.

Mu Ugushyingo, 2021 Inteko ishinga amategeko ya Uganda yasabye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi gukora urutonde rw’ibicuruzwa Uganda yagombaga gukumira ko byinjira ku isoko ryayo biturutse muri Kenya.

Ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi biva muri Kenya bijya muri Uganda ni ubuto bufite agaciro ka Miliyari Ksh 7,2( mu mwaka wa 2020), amasaka afite  Miliyari  Ksh 1.4, imboga zinjije Miliyoni Ksh 311 n’ibirungo byinjije Miliyoni  Ksh 200.

Kenya yafashe imyanzuro yahombeje Uganda kuko mu mwaka wa 2020 yanze ko amakamyo menshi y’ibisheke byari biturutse muri Uganda yinjira muri Kenya.

Byatumye abacuruzi babyo bahomba miliyoni nyinshi z’amashilingi ya Uganda kubera ko biriya bisheke byaboreye mu makamyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version