Mu kwakira Abakaridinali n’Abasenyeri bitabiriye Inama ya 20 y’Ihuriro ry’Inama y’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM), Perezida Kagame yababwiye ko imwe mu nshingano buri muyobozi afite ari iyo gutuma abandi babaho neza.
Ubwo yabakiraga mu Biro bye, Village Urugwiro, Kagame yabaciriye muri make iby’amateka ya vuba aha y’u Rwanda, ababwira ko ibyo rwaciyemo ari inyabubiri.
Ku ruhande rumwe byerekanye gutsindwa kwa muntu, agera habi hashoboka ariko ku rundi ruhande aza kuzanzamuka yirinda guheranwa n’ibyamushegeshe.
Ati: “Gutsindwa kwabayeho ariko abantu beza banze guheranwa na byo. Tugomba kwigira ku mateka yacu, tugakorera hamwe mu kubaka icyizere, ubwiyunge n’amahoro mu Rwanda no ku mugabane wose”.
Paul Kagame avuga ko ibyo u Rwanda rwakoze rukivana mu manga rwaroshywemo n’abaruyoboye bishobora gukorwa n’ahandi muri Afurika.
Kuri we, ibyo birashoboka kandi bikarushaho kuba gutyo ‘buri wese’ yibutse ko afite inshingano zo guharanira ko abantu babaho neza.
Abakaridinali n’Abasenyeri bitabiriye Inama ya 20 y’Ihuriro ry’Inama y’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM), irimo kubera i Kigali barataha kuri iki Cyumweru Tariki 03, Kanama, 2025.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva ubwo yatangizaga iyi nama tariki 31, Nyakanga, yabwiye aba bayobozi bakuru muri Kiliziya Gatulika muri Afurika ko u Rwanda rwunze abarutuye, rubaha uburyo bwo gukora ngo biteze imbere.
Nsengiyumva yavuze ko ibyo byakozwe hagamijwe ko Abanyarwanda baba abantu biyubashye bafite agaciro amahanga yose yubaha.
Yababwiye ko Guverinoma yishimira uruhare amadini cyane cyane Kiliziya Gatulika agira muri byo.
Mu h’ingenzi agiramo uruhare ni mu burezi, urwego rw’ubuzima no mu kubanisha abaturage bayayobotse.
Dr. Justin Nsengiyumva yabashimiye urwo ruhare, ababwira ko rugomba kuzakomeza kuko nta Guverinoma yakwishoboza byose idakoranye n’abafatanyabikorwa barimo na Kiliziya Gatulika.
Intego ya SECAM, nk’uko bigaragara ku rubuga rwayo rwa murandasi, ni ukubaka Kiliziya Gatulika nk’umuryango mugari buri wese uwurimo yumva ko ari Umwana w’Imana wacunguwe.
Ni ahantu kandi haharanira imikoranire inoze ya Kiliziya Gatulika ‘Nyafurika’ n’izo mu Birwa, aha ikirwa cya mbere kikaba Madagascar.