Guverinoma ya Burkina Faso iratangaza ko hari imirambo 28 iherutse kubona ahantu yari ihishe. Kugeza ubu ntiharamenyekana uko yageze aho hantu cyangwa ngo hamenyekane abakoze buriya bwicanyi.
Icyakora harakekwa abarwanyi bo mu Mutwe witwa Volontaires pour la Défense de la Patrie.
Guverinoma ivuga ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyahitanye bariya bantu.
Imaze iminsi ikangurira abaturage kwiyunga no gukorera hamwe hagamijwe guhashya abarwayi bamaze iminsi bakora iterabwoba mu bice bitandukanye bya kiriya gihugu.
Guhera mu mwaka wa 2015 Burkina Faso yinjiye mu bihe by’umutekano muke.
Abarwanyi bagendera ku mahame akaze ya islam bagabye ibitero mu bice bitandukanye bya kiriya gihugu.
Ni imidugararo yakurikiye ihirikwa k’ubutegetsi rya Blaise Compaoré.
Abaturage bamushinjaga byinshi ariko cyane cyane urupfu rw’uwo yasimbuye witwaga Captaine Thomas Sankara ndetse n’umunyamakuru witwa Norbert Zongo.
Abashinjacyaha bo muri kiriya gihugu bavuga ko ya mirambo 28 yanditswe haruguru ifite ibikomere by’amasasu.
Urubyiruko rw’abarwanyi bagize ikitwa Volontaires pour la défense de la patrie nibo bavugwaho gukora ariya mahano kandi ngo iyo bamaze kwica abantu, baboneraho gusaka bagasiga inzu zera.