Gukererwa inama mu Rwanda bisa n’aho ari ibisanzwe, kandi si umwihariko w’aho gusa nk’uko abatembera hirya no hino muri Afurika babivuga. Igitangaje ariko ni uko no mu Bazungu( aha turavuga abo mu Burengerazuba bw’isi) naho iyi migirire yarahageze.
Mu nama ihuza ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi yitwa G20 yabereye i Rio Rio de Janeiro muri Brazil hari mu Ugushyingo, 2024 naho habereyemo gukererwa mu buryo bugaragara.
Hari benshi bavuga ko gukererwa iminota 15 ari ibintu bikunze kwihanganirwa ndetse hari n’ababyise ’15 minutes académiques’, bashaka kuvuga ko ari iminota umunyeshuri cyangwa umwalimu wa Kaminuza akerererwa bikihanganirwa.
Rubanda rwa giseseka sirwo rukunze gukererwa gusa ahubwo n’abategetsi bakomeye nabo basa n’abadukanye umudeli wo gukererwa.
Mu nama iheruka kubera muri Brazil twavuze haruguru itsinda ry’Ubufaransa ryakerereweho iminota irindwi.
Iryo mu Budage ryo ryahagereye igihe, neza neza ku munota inama yagombaga gutangiriraho.
Ibi ariko ku Badipolomate sibyo kuko biba bivuze ko nta teganyagihe ryabayeho hirindwa ko abantu bagera mu nama huti huti, icyokere cyabarenze.
Itsinda ryo mu Butaliyani niryo ryaciye agahigo kuko ryakerereweho iminota 90.
Mu gusobanura icyabiteye, Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Madamu Giorgia Meloni yavuze ko babanje kwitabira ibiganiro ku ngingo yari ikomeye ireba ubuzima bw’igihugu cyabo.
Icyakora uwahaye amakuru Ikinyamakuru Rwanda Herald, Nomero ya 2 witwa Sungam Laer IIX ari nacyo gukesha iyi nkuru avuga ko baje gusanga mu by’ukuri icyabateye gukererwa atari ari iyo mpamvu ahubwo ari ukunanirwa kumvikana ku bwoko bw’ikawa bagombaga kunywa.
Impaka zari zishingiye k’ukumenya niba hari bunyobwe cappuccino cyangwa hari bunyobwe espresso.
Mu mikorere y’Abadipolomate, iyo umuntu akererewe iminota itageze kuri 30 arihanganirwa ariko nanone bigafatwa ‘ukuntu’.
Iyo ukererewe iminota iri hagati ya 30 na 60 ni ukuvuga isaha, bisaba ko uza gushaka abari bugushakire aho wicara inyuma.
Ukerewe iminota irenze iyo bimusaba ko ategereza ko abanyamakuru baza kumuha ikiganiro kandi ikibazo cya mbere kikaba impamvu yatumye atekerezwa bene ako kageni.
Uko bimeze kose, mu mikorere y’abantu biyubashye, kugera mu nama ku gihe cyagenwe nibwo bupfura.
Niyo ndangagaciro ikwiye kuranga Abanyarwanda bose batumirwa cyangwa batumiza inama.
Ku rundi ruhande, hari Abakuru b’ibihugu na ba Minisitiri b’Intebe bahitamo kuza bakererewe banga kwicara ngo bumve ibiganiro bifungura inama akenshi baba bafata nk’ibyizimba mu magambo.
Icyitonderwa: Uwahaye inyandiko Rwanda Herald yahoze ashinzwe ibyo kubahiriza igihe mu Muryango w’Abibumbye.
Sungam Laer IIX yigeze kwirukanwa muri iyi mirimo azizwa ko yafashe amasaha yose amanitse mu nyubako y’Umuryango w’Abibumbye ayashyira ku ngengabihe zitandukanye kugira ngo arebe uko abantu bari bubyifatemo.
Muri iki gihe atuye mu Rwanda, mu gace k’imisozi miremire aho abana n’abuzukuru be.
Akunda gusoma.