Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burkina Faso Irashaka Kwihuza Na Mali
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Burkina Faso Irashaka Kwihuza Na Mali

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 February 2023 8:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’inzibacyuho wa Burkina Faso witwa Apollinaire Kyelem de Tambela yasabye mugenzi we wa Mali kurebera hamwe uko ibihugu byombi byakwihuza bigakora igihugu kimwe.

Avuga ko impamvu yabyo ari uguhuza imbaraga kugira ngo babone uko bahangana n’imbaraga mu kurwana n’ibyihebe bimaze iminsi byarazahaje kiriya gice cy’Afurika.

Apollinaire Kyelem de Tambela avuga ko muri iki gihe bishoboka ko ibihugu byombi byihuza kuko byombi bikiyoborwa mu nzibacyuho.

Ikindi ngo ni uko mu kwihuza byazabafasha no kuzamura ubukungu binyuze mu guhuza imbaraga.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Muri ibi bihe, ibihugu byombi byigobotoye u Bufaransa bwabikolonije.

Kyelem de Tambela yagize ati: “ Muri ubu bufatanye nibwo tuzagerageza guhuza imbaraga ku mpande zombi kugira duhangane n’ibikorwa by’ibyihebe ndetse bikanadufasha mu kuzamura ubukungu bw’abaturage bacu.”

Avuga ko Mali ikize ku ipamba, ubworozi na zahabu na Burkina Faso nayo ifite ipamba, ubworozi na zahabu.

Uyu muyobozi mukuru yavuze ko kuba buri gihugu gikora ukwacyo kandi byagombye kwihuza, ari igihombo.

Kyelem de Tambela yasaga n’ukomoza ku bihugu byo muri kiriya gice byigeze kwihuriza hamwe.

- Advertisement -

Ni ibihugu bya Mali, Senegal, Burkina Faso na Benin, hakaba hari mbere gato y’uko byigenga mu myaka yaza 1960.

Mali na Senegal ni ibihugu byo mu gice cya Sahel biri mu bikennye kurusha ibindi kandi ku rwego rw’isi.

Africanews ivuga ko indi ngingo yatumye Burkina Faso isaba Mali kwihuza nayo ari uko yananiwe kwifasha guhangana n’ibyihebe, ikumva ko kwihuza na Mali byazafasha mu gutuma ihangana na bariya barwanyi.

Abasesengura ibibera muri kiriya gice bavuga ko u Burusiya bushobora kuba buri gusaba ko biriya bihugu byihuza, bigatuma buhashinga imizi cyane cyane ko bivugwa ko ari bwo bwatumye u Bufaransa buhatakariza imbaraga.

Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bwa Mali ntacyo buratangaza ku cyifuzo cy’ubutegetsi bw’i Ouagadougou.

Mali mu ncamake:

Repubulika ya Mali ni igihugu kidakora ku Nyanja. Ni igihugu cya munani kinini ku isi kuko gifite ubuso bwa kilometero kare 1,240,000, kigaturwa n’abatuge miliyoni 21,9.

Mali igizwe n’Intara umunani, kigakora ku butayu bwa Sahara, ariko kikagira amahirwo yo kunyurwamo inzuzi ibiri nini arizo uruzi rwa Niger n’uruzi rwa Senegal.

Igice kinini cy’ubukungu bwa Mali gishingiye ku buhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibuye rya mbere ry’agaciro riyifitiye akamaro ni zahabu kuko Mali ari iya gatatu muri Afurika nyuma y’Afurika y’epfo na Sudani, nyuma ya Mali( icukura toni 63.4) nyuma yayo hakaza Burkina faso icukura toni 45 za zahabu.

Umunyu nawo ni ikintu cy’agaciro Mali icukura ikacyoherereza amahanga.

 Burkina Faso:

Nayo ni igihugu kidakora ku Nyanja. Cyo ni gito cyane ugereranyije na Mali kubera ko gifite ubuso bwa 274,200 km2 .

Ituranye kandi ibihugu byinshi birimo Mali, Niger, Benin, Togo, Ghana na Côte d’Ivoire.

Ubukungu bwayo nabwo bushingiye ku buhinzi kuko bwihariye 32% by’umusaruro mbumbe wa kiriya gihugu.

Bahinga amasaka, uburo, ibigori, ubunyobwa, umuceri n’ipampa.

Icyakora, nk’uko imibare yo mu mwaka wa 2017 yatangajwe n’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, hari n’ibindi bintu by’ingenzi Burkina Faso yoherereje amahanga.

Ibyo birimo amabuye y’agaciro  afite agaciro ka miliyari $ 1.9, ipamba ryinjije miliyoni $ 198.7 (8.3%), amabuye y’agaciro bita ores, slag, ash [mu Cyongereza] yinjije miliyoni $137.6 (5.8%), imbuto n’’ibinyamisogwe byinjije miliyoni $76.6,  (3.2%) ibihagwari n’ibindi bihingwa bivanwamo amavuta byinjije miliyoni $59.5 (2.5%).

Mu magambo avunaguye cyane cyane mu rwego rw’ubukungu uko niko ibihugu byombi bihagaze.

Kubihuza bizasaba ibiganiro birebire.

TAGGED:BurkinafeaturedIbihuguIterabwobaLetaMaliUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abikorera Ni Ingenzi Mu Kubaka Ibyo Afurika Ikeneye- Perezida Kagame
Next Article Gen Kabarebe Yabwiye Urubyiruko Inama Kagame Yabahaye Bagatsinda Intambara
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?