Muri Burkina Faso haravugwa ko uwayoboraga iki gihugu witwa Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba yemeye kuva ku butegetsi ahita ahungira i Lomé muri Togo.
Kuva mu mpera z’Icyumweru gishize, nibwo muri kiriya gihugu havuzwe inkuru y’ihirikwa ry’uyu musirikare wari uri k’ubutegetsi mu gihe gito gishize.
Nyuma yo guhirikwa k’ubutegetsi, uwamusimbuye yaganiriye n’inararibonye zo muri kiriya gihugu bemeranya ko yahabwa uburenganzira akava mu gihugu agahungira muri Togo.
Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba yari yaragiye k’ubutegetsi muri Mutarama, 2021.
Uwamusimbuye yitwa Captaine Ibrahim Traoré.
Ni umusirikare ukiri muto ufite imyaka 34 y’amavuko.
Ibyo yasabwe kugira ngo yoroherereze Daniba guhungira muri Togo yarabyemeye binyuze mu bwumvikane, yirinda ko igihugu cyajya mu icuraburindi.
Abasirikare bari k’ubutegetsi muri iki gihe batangaza ko Traoré ari we uzayobora igihugu kugeza igihe abaturage bazahitiramo uzabayobora w’umusivili.
Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu taliki 30, Nzeri, 2022 muri Burkina Faso hiriwe havuga amasasu abaturage ntibamenye ikiyihishe inyuma, byaje kumenyekana ko ari Coup d’état yakozwe n’abasirikare bayobowe na Captaine Ibrahim Traoré.
Damiba yari amaze igihe gito ayobora Burkina Faso ariko abantu bakamunenga ko nta kintu kinini yakoze ngo ashyira ibintu ku murongo mu gihugu kimaze iminsi kibasiwe n’abakora iterabwoba baturuka muri Sahel.
Kuri uyu wa Gatanu abasirikare biriwe baryamiye amajanja bashinga ibirindiro hafi y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’Iby’Umukuru w’igihugu.
Bijya gucika byatangiye mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 23, Mutarama, 2022 ubwo abasirikare bikoze bafunga Perezida wa Burkina Faso Roch Marc Christian Kaboré.
Mbere yo kumufata nabwo habanje kumvikana amasasu.
Guhirika Kaboré k’ubutegetsi byakozwe mu gihe icyo gihe abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu cya Burkina Faso bo bari mu byishimo by’uko ikipe yabo Les Etalons yari yatsinze iya Gabon mu Irushanwa ry’Ibihugu by’Afurika byaharaniraga gutwara igikombe cy’Afurika riri kubera muri Cameron.
Icyo gihe abasirikare bahiritse Perezida Kaboré bavugaga ko barambiwe ko igihugu cyabo kiyoborwa n’icyo bise ‘agatsiko gakorera mu kwaha kwa Perezida’.
Ikindi kivugwaga ko cyatumye abasirikare bafunga Umukuru w’igihugu ni uko ngo Guverinoma yari ayoboye yananiwe guhuriza hamwe amafaranga ahagije kugira ngo akoreshwe mu guhashya abarwanyi bamaze igihe bahungabanya umutekano wa Burkina Faso.
Mbere y’aho ni ukuvuga Taliki 10, Mutarama, 2022 hari umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant-colonel mu ngabo za Burkina Faso wari watawe muri yombi akurikiranyweho umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Marc Christian Kaboré.