Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hon Nyirasafari Agiye Kuyobora Sena Y’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hon Nyirasafari Agiye Kuyobora Sena Y’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 December 2022 12:52 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

‘By’agateganyo’, Madamu Esperance Nyirasafari niwe ugiye kuyobora Sena y’u Rwanda nyuma y’uko Dr. Augustin Iyamuremye yeguye.

Mu ijoro ryakeye nibwo Dr. Iyamuremye yasohoye itangazo rivuga ko yeguye kubera impamvu z’uburwayi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Taliki 09, Ukuboza, 2022 Inteko rusange ya Sena yateranye igezwaho ko Dr. Augustin Iyamuremye yeguye, ko atakiri Perezida wa Sena ndetse ko yaneguye no ku nshingano zo k’Ubusenateri.

Itangazo ryasohowe n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena rivuga ko Dr Iyamuremye yabwiye Inteko rusange ko yeguye kubera impamvu z’uburwayi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Rigira riti: “Dr. Iyamuremye Augustin yatangarije Inteko Rusange ya Sena ko yeguye ku mwanya wa Perezida wa Sena n’umurimo w’ubusenateri kubera impamvu z’uburwayi.”

Abasenateri bose  batoye “Yego” bemeza ko ‘koko’  Dr Iyamuremye avuye burundu muri Sena y’u Rwanda.

Ku wa Kane bitunguranye nibwo Dr. Iyamuremye Augustin yanditse ibaruwa yo kwegura.

Hagati aho Madame Espérance Nyirasafari niwe ugiye kuba ayobora Sena y’u Rwanda  kugeza igihe hazatorerwa undi uzamusimbura.

Igishingwa, Sena y’u Rwanda yabanje kuyoborwa na Dr. Vincent Biruta.

- Advertisement -

Yakurikiwe na Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo, nawe asimburwa na Hon Bernard Makuza waje gusimburwa na Dr. Augustin Iyamuremye.

Hon Nyirasafari agiye kuyiyobora by’agateganyo, akaba asanzwe ari umunyamategeko wabaye igihe kinini muri Guverinoma y’u Rwanda.

Ingingo ya 20 y’Itegeko rigenga Sena y’u Rwanda iteganya ko mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye ku munsi Sena yemeje ko Biro yose, babiri cyangwa umwe mu bagize Biro ya Sena bavuye burundu mu mirimo yabo, inama igamije gusimbura abagize Biro yose, babiri cyangwa umwe mu bagize Biro ya Sena itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika ari na we uyobora iryo tora.

Utorewe gusimbura uvuye muri Biro arangiza manda y’uwo asimbuye.

TAGGED:featuredIyamuremyeNyirasafariRwandaSena
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: I Nyanza Mu Rukari, Abanyamahanga Bizihiwe Kinyarwanda
Next Article Ubuzima Bw’Icyamamare Céline Dion Buri Mu Marembera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Burundi: Umudepite Yakubiswe

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Chris Brown Afungiye Gukubita Umuntu Icupa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Urumogi Rugeze Kure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?