Burkina Faso Yirukanye Uwari Uhagarariye UN

Barbara Manzi wari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri Burkina Faso yasabwe kuva muri iki gihugu mu gito gishoboka. Amakuru avuga ko yari afitanye imikoranire ya rwihishwa n’imwe mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’i Ouagadougou.

Itangazo rimwirukana muri kiriya gihugu ryasohowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ariko ntiyigeze itangaza icyo yirukaniwe.

Icyakora hari abavuga ko yivangaga mu mikorere y’ubutegetsi bwa Burkina Faso bigaha icyuho imitwe iburwanya.

Madamu Barbara Manzi yirukanywe akurikira Abafaransa babiri nabo baherutse kwirukanwa bakekwaho ubutasi.

- Advertisement -
Barbara Manzi

Burkina Faso iyoborwa Captaine  Ibrahim Traoré wagiye ku butegetsi muri Nzeri, 2022 akoze Coup d’état.

Minisitiri w’intebe wa Burkina Faso yitwa Apollinaire Kyélem de Tembela.

Muri Nyakanga, 2022, Mali( igihugu gituranye na Burkina Faso) yirukanye uwari uhagarariye UN witwa Olivier Salgado bamuziza ko hari inyandiko yatangaje kandi bitemewe, iyo nyandiko ikaba yarasohotse hashize igihe gito abasirikare ba Côte d’Ivoire  49 bafatiwe i Bamako bavugwaho kuhinjira mu buryo budakurikije amategeko.

Iyi nayo ni indi ‘affaire’ ikomeye iri kuvugwa hagati y’ubutegetsi bw’i Abidjan n’ubw’i Bamako.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version