APR FC Yiyemeje ‘Kugarura’ Abakinnyi B’Abanyamahanga

Gen Muganga aganira n'abakinnyi be

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC b bwemeje ko iyi kipe igiye kongera gukinisha abanyamahanga.

Lt Gen Mubarakh Muganga uyiyobora yavuze ko mu gihe iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yabona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika y’amakipe yabaye aya abere iwayo (CAF Champions League), yareba ‘abeza’ bazaza kongera imbaraga muri iyi kipe.

Mu yandi magambo bisobanuye ko APR FC idatwaye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka, itazahita yongeramo abanyamahanga nk’uko bivugwa kubera ko abo izakenera ari abo izakinisha niramuka igeze mu marushanwa Nyafurika.

Gen Muganga  avuga ko bazareba ko bakongeramo abakinnyi bari hagati ya babiri cyangwa batatu, bazajya basohokana n’ikipe muri aya marushanwa, ikipe yasezererwa ‘bakaba babyaranye abo’ cyangwa bakareba ikindi cyakurikiraho.

- Advertisement -

Bisa n’ibizarema agatima abafana ba APR FC bahora bayishinja ko itajya itera kabiri iyo igize amahirwe ikajya mu mikino iri ku rwego mpuzamahanga.

Hashize imyaka igera ku icumi, APR FC yarafashe umwanzuro wo gukinisha Abanyarwanda gusa,

Abakunzi b’umupira w’amaguru bavuze ko ibi byatumye abakinnyi b’Abanyarwanda bayikinira batabona bagenzi babo bo mu mahanga ngo bahiganwe bityo babigireho bituma APR FC idindira ku ruhando mpuzamahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version