Burna Boy: Umunyamuziki Wa Mbere Ukunzwe Muri Afurika

Urutonde ‘Top Chart Africa’ rugaragaza uko indirimbo z’abahanzi bo muri Nigeria zagiye zumvwa kurusha izindi. Burna Boy niwe uza imbere ya bagenzi. Uwavuga ko ari nawe ukunzwe kurusha abandi muri Afurika ntiyaba agiye kure y’ukuri.

Kuri uyu Gatanu tariki ya 02, Kamena nibwo ruriya rutonde rwatangajwe nyuma y’imibare yakusanyijwe na Top Chart Africa.

Iriya mibare yerekana uko imiziki y’abahanzi yumvishwe mu bihe bitandukanye kandi ku mbuga zitandukanye zumvirwaho indirimbo.

Abakoze ruriya rutonde bahereye kuri iyo mibare berekana uko indirimbo zumviswe kurusha izindi muri Nigeria.

- Advertisement -

Muri iki gihe Nigeria nicyo gihugu kiyoboye ibindi mu muziki muri Afurika.

Burna Boy niwe waje ku isonga mu bahanzi bo muri Nigeria mu kumvwa cyane.

Yarebwe inshuro( streams) miliyari 8.47  ku mbuga zitandukanye zirimo na Spotfy.

Burna Boy akurikirwa na Wizkid warebwe cyangwa akumvwa inshuro miliyari 8.39 binyuze ku mbuga zinyuranye.

David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido nawe yumviswe cyangwa arebwa(streams) inshuro miliyoni 3.76, n’aho Divine Ikubor uzwi nka Rema abikorerwa inshuro miliyari 3.67.

Ku mwanya wa Gatanu hakurikiraho Chukwuka Ekweani uzwi nka Ckay warebwe cyangwa yumvwa inshuro  miliyari 3.28.

Abarimo Tekno, Flavour ndetse na P-Square bakaba bavuye mu icumi ba mbere kuri uru rutonde.

Naho Tems, Omah Lay ndetse Asake bo baje kuri uru rutonde ku nshuro ya mbere.

Uko bakunzwe

 

Wizkid
Davido
Rema
CKay
Fireboy DML
Omah Lay
Mr Eazi
Tems niwe mukobwa uri mu bahanzi 10 bakunzwe muri Nigeria
Asake
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version