Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burundi: Abanyamakuru Bahawe Umuburo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Burundi: Abanyamakuru Bahawe Umuburo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 June 2025 10:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ibinyamakuru byanditse. Ifoto y'ikigereranyo.
SHARE

Minisitiri ushinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga muri Guverinoma y’Uburundi witwa Léocadie Ndacayisaba yabwiye abanyamakuru bo muri iki gihugu kwirinda ikintu cyose cyazakurura amacakubiri mu baturage mu bihe by’amatora.

Yabivuze muri iki gihe Abarundi bari kwitegura amatora y’Abadepite n’abayobozi ba Komini.

Abanyamakuru bo muri iki gihugu baherutse kwihuriza hamwe, bakora icyo bise ‘Synergie’ kugira ngo bazabone uko bakorana mu gutara no gutangaza uko kwiyamamaza, imigendekere y’amatora n’ibizayavamo bizagenda.

Abakora umwuga w’itangazamakuru bamaze kwegeranya amafaranga n’ibikoresho rusange bazakenera mu kazi kabo muri iki gihe no mu gihe amatora nyirizina azatangirira.

Minisitiri Léocadie Ndacayisaba yabwiye abanyamakuru ko bakwiye kwirinda kuzaba intandaro y’ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma amatora agenda nabi mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ati: “ Abanyamakuru bagomba kuzakora kinyamwuga, bakirinda gutara no gutangaza amakuru yatuma abaturage bacikamo igikuba cyangwa bamwe bagafata abandi nk’abanzi babo”.

Minisitiri Léocadie Ndacayisaba( Ifoto@Burundi Iwacu).

Umuvugizi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Burundi witwa François Bizimana yibukije abanyamakuru ingingo y’Itegeko ihana abazana amacakubiri mu baturage igihe icyo ari cyo cyose.

Ni ingingo ya 239 y’itegeko rigena imigendekere myiza y’amatora.

Ati: “ Uwishe iri tegeko ahanishwa igifungo kiri hagati y’itanu n’imyaka 10 n’amande ya BIF 800.000 na BIF  4.000.000 bityo rero mwigengesere”.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyamakuru bo mu Burundi witwa Oscar Nzohabonayo yabwiye bagenzi be ko hari bamwe batazabona uko bakurikirana amatora kubera ko hari umubare wagabanyijwe bitewe n’uko n’ibiro by’itora nabyo byagabanutse.

Ikinyamakuru Burundi Iwacu kivuga ko radio na televiziyo zemerewe kuzakurikirana amatora, zizaba zifite ibiro byo kuyakurikiraniramo biri aho Radio-Télévision Nationale Burundaise(RTNB) ikorera.

Abandika kuri murandasi cyangwa mu bundi buryo, bazakorera akazi kabo mu Biro by’icapiro ry’igihugu ryitwa PPB, les Publications de la Presse Burundaise.

Icyo abanyamakuru bo mu Burundi basa n’abatumvikanaho mu rugero runaka ni ingingo y’uko bose bazajya bakurikirana ikintu kimwe, ahantu hamwe kandi batangaza inkuru mu gihe gisa n’icyegeranye.

Kugeza ubu radios 29 ziromo iz’abaturage ukongeraho na televiziyo zirindwi nizo zizakurikirana iby’ayo matora mu gihe ibinyamakuru 26  byandika ari byo byemerewe kuzakora uwo murimo uteganyijwe mu mezi make ari imbere.

TAGGED:AbanyamakuruAmatoraBurundiItangazamakuruKwamamaza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Irushanwa Ryo Kwibuka Abakinaga Volley Bazize Jenoside Ryasubitswe
Next Article Cardinal Kambanda Ari Muri Uganda Mu Kuzirikana Abahowe Imana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?