Burundi: Abaturiye u Rwanda Ntibumva Radiyo Z’i Bujumbura 

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read

Muri tumwe mu turere tw’u Burundi, abaturage ntibashobora gufata ibiganiro bya radiyo z’igihugu cyabo.

Ibi bitera impungenge abaturage n’abayobozi b’ibitangazamakuru gusa Minisitiri ufite itangazamakuru mu nshingano ze arabahumuriza.

Muri rusange, mu duce dutandukanye two ku mipaka y’igihugu, cyane cyane mu Majyaruguru, ahegereye u Rwanda abaturage bavuga ko batabasha gufata imirongo ya radiyo z’u Burundi.

Amakomine yo mu Ntara za Ngozi na Kirundo ari mu yibasiwe cyane.

Muri utu duce, abaturage bavuga ko nta butumwa na buke bwa radiyo zikorera mu gihugu babasha kumva.

Bavuga ko ibi bituma amakuru atizewe n’ibihuha bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bakaba ari byo bizera.

Kubura uburyo bwo gukurikira ibiganiro by’itangazamakuru ryo mu Burundi bituma benshi batamenya amakuru y’imbere mu gihugu, ntibakurikire ibiganiro mpaka n’amatangazo ya Leta.

Jeanine Ndayizeye, utuye ku musozi wa Rwibikara muri komine Busoni, yagize ati: “Twiyumva nk’aho twaciwe mu bandi baturage b’igihugu.”

Asmani Ciza, umuyobozi w’ahitwa Gatete muri Komine Busoni, na we yagize ati: “Ntidushobora kumenya ibiri kubera mu gihugu uretse amakuru anyura ahandi. Ndetse na radiyo y’abaturage Remeshamahoro ikorera mu mujyi wa Kirundo ntituyifata.”

Muri utu duce two mu Majyaruguru biyumvira radiyo nibura eshanu zo mu Rwanda n’imwe yo muri Tanzaniya.

Kubera imbaraga z’izi radiyo, bituma abaturage b’u Burundi ari zo bumva kuko izo mu gihugu cyabo zitabageraho.

Abaturage bavuga ko kumva radiyo zo mu mahanga atari ikibazo ubwabyo, ariko kubura izo mu gihugu bituma habaho ubusumbane mu makuru no kutabona amakuru agaragaza uko igihugu gihagaze.

Ibikorwa remezo bidahagije

Claude Nkurunziza, umuyobozi wa radiyo-televiziyo Rema, avuga ko ikibazo cyo kutabona radiyo z’u Burundi mu duce tumwe na tumwe giterwa n’ibibazo bya tekiniki, imiterere y’igihugu n’ubukungu bujegajega.

Avuga ko ikibazo cy’ikwirakwizwa rya radiyo mu gihugu gishingiye ku bikorwa remezo bidahari naho biri ntibigire ubushobozi buhagije.

Ati: “Dufite ahantu hatanu cyangwa hatandatu hemejwe n’Ishami Mpuzamahanga ry’Itumanaho kugira ngo hatabaho kuvuguruzanya kw’imirongo. Ariko ibi bikoresho ntibihagije ngo bikwire igihugu cyose.”

Yongeyeho ko ibitangazamakuru byo mu Burundi, cyane cyane ibyigenga, bifite intege nke mu bukungu.

Avuga ko Radiyo na Televiziyo y’Igihugu (RTNB) ifashwa n’amafaranga ya Leta atangwa n’abasora, mu gihe ibitangazamakuru byigenga bikorera mu bukene kandi bihanganye n’itangazamakuru rya interineti.

Nubwo bimeze bityo, avuga ko radiyo ari ryo tangazamakuru rikurikiranwa cyane mu Burundi, cyane cyane mu cyaro.

Charles Makoto, umuyobozi wa radiyo-televiziyo Isanganiro, na we yemeza  uburemere bw’iki kibazo, akavuga ko kubona amakuru y’igihugu ari uburenganzira bw’ibanze ku muturage wacyo.

Avuga ko ibitera iki kibazo ari ubuke mu bikoresho cyangwa imbaraga nke z’iminara, imiterere y’igihugu irimo imisozi myinshi kandi miremire no kubura ibikorwa remezo byo gusubiza imirongo mu duce two ku mipaka.

Yongeraho ko ibibazo by’amikoro bituma kugura no kubungabunga ibikoresho bihenze bigorana ku bitangazamakuru byigenga bifite ubushobozi bucye.

Raymond Nzimana, umuyobozi wa radiyo Bonesha FM, na we avuga ko ikibazo gikomeye ari ukubura ubushobozi bwo kubona ibikoresho.

Asaba abafatanyabikorwa mu rwego rw’itangazamakuru gutera inkunga radiyo kugira ngo zibone ibikoresho bifite ubushobozi kuko nibitaboneka kubona amakuru ku baturage bizakomeza kugorana.

Avuga kandi ko ubundi buryo bushoboka ari ugukurikira radiyo hifashishijwe imbuga za interineti.

Guverinoma hari icyo ibivugaho

Burundi Iwacu yanditse ko Minisitiri ufite itangazamakuru mu nshingano ze, Gabby Bugaga, avuga ko Leta izi neza iki kibazo.

Bugaga avuga ko hari aho byamaze gukosorwa, nko muri Komine Matongo, aho mbere batashoboraga gufata RTNB n’izindi radiyo zikoresha iminara yayo, ariko ubu bikaba byarakemutse.

Muri Komine Cibitoke ho, ibikoresho byarahashyizwe hasigaye gusa kubona amashanyarazi kugira ngo bitangire gukora.

Ku bijyanye n’Intara ya Kirundo irimo komine Busoni, Minisitiri avuga ko hari gukorwa amavugurura ya tekiniki kugira ngo na ho radiyo z’igihugu zihagere.

Yemeza ko ingengo y’imari ihari yo gukemura ibi bibazo no gukuraho uduce tutagerwaho n’imirongo ya radiyo.

Avuga ko gukwirakwiza radiyo mu gihugu hose ari ingenzi cyane, cyane cyane mu duce two ku mipaka ahakunze kumvikana radiyo zo mu mahanga kurusha izo mu Burundi.

Hagati aho, asaba abaturage kwihangana mu gihe hakomeje gushakishwa ibisubizo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *