Burundi: Akurikiranweho Kwicisha Abana Be Umuhoro

Umurundi witwa Fidèl Bucumi ari gushakishwa uruhindu na Polisi yo muri Komini ya Gatara mu Ntara ya Kayanza mu Burundi imukurikiranyeho kwicisha umuhoro abana be babiri abaciye amajosi.

Umwe afite imyaka itandatu, undi afite imyaka ine y’amavuko.

Abo bana bishwe taliki 10, Gicurasi, 2023 mu gace iwabo bari batiyemo ka Gihororo muri Komini ya Gatara, mu Ntara ya Kayanza yo mu Majyaruguru y’u Burundi.

Se yahise acika!

- Kwmamaza -

SOS Medias yanditse ko umwe mu baturanyi b’uru rugo rwabereyemo aya mahano yababwiye ati:  “Bucumi yishe abana be babiri barimo ufite imyaka 6 n’undi w’imyaka 4 akoresheje umuhoro maze abaca amajosi”.

Uwo mutangabuhamya avuga ko byagaragaye mu gitondo cyakurikiyeho, ubwo bajyagayo bagatungurwa no kubona imirambo ibiri y’abana iryamye hasi ikikijwe n’amaraso menshi.

Avuga ko muri iryo joro ryabereyemo ubwo bwicanyi, bumvise umwana umwe avuza induru ariko ntibabitindaho kuko bumvaga ari ibisanzwe.

Abaturanyi bavuga kandi ko uwo mugabo ukekwaho kwikora mu nda yari yiriwe atongana n’umugore we umunsi wose.

Umugore we yitwa  Imelde Nyabenda w’imyaka 30.

Abaturage bavuga ko uriya mugabo yashinjaga umugore we kumuca inyuma, bagakeka ko ari byo byazamuye umujinya w’umuranduranzuzi, yabura umugore we ngo amwica, ukabikorera ibibondo bye.

Sylvan  Gakuyano, umuyobozi wa Komini wa Gatara yemeje aya amakuru, avuga ko uyu mugabo ukekwaho kwica abana be, ari gushakishwa kuko yahise acika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version