Kuva igihembwe cy’ihinga B cyatangiye ku mugaragaro tariki ya 15 Gashyantare 2026, abahinzi benshi batangaza ko kugeza ubu batarahabwa ifumbire mvaruganda batumije kandi bishyuye mbere mu kigo cya Fomi.
Hagati y’ibirarane bimaze imyaka, kubura isubizwa ry’amafaranga n’amakenga y’uko iyo fumbire igurishwa ku isoko rya magendu, ibyo byose birazamura umujinya mu duce dutandukanye tw’iki gihugu gifite abaturage batunzwe ahanini n’ubuhinzi
Abahinzi bavuga ko hakomeje kugaragara imikorere idasobanutse mu itangwa ry’ifumbire bikozwe n’ikigo Fomi.
Iki kigo gifite ibirarane bimaze hafi imyaka ibiri.
Abahinzi bishyuye mbere ntibamenya irengero ry’amafaranga yabo, kandi ntibahabwa ifumbire batumije cyangwa ngo basubizwe ayo bishyuye.
Muri Komine ya Cibitoke, umujinya urigaragaza.
Umuhinzi umwe yabwiye Burundi Iwacu ati: “Natangiye gutumiza imifuka 1.000 mu mwaka wa 2024. Ubu mu itangwa riheruka bampaye ibilo 840 gusa mu byo bangombaga bigera ku bilo 50.000, kuko umufuka umwe ugira ibilo 50.”
Asobanura ko umukiliya asabwa kwishyura mbere kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ifumbire atumije.
Umufuka w’ibilo 50 ngo ugura 60.000 FBu, bivuze ko yishyuye mbere miliyoni 30 z’amafaranga y’amarundi.
Yongeyeho ati: “Tekereza gushora amafaranga nk’ayo hanyuma bakagutesha umutwe batyo. Ibi byahagaritse ibikorwa byanjye byose by’ubukungu. Narihebye.”
Uyu mubyeyi akeka ko ifumbire yagenewe abahinzi igurishwa ku bacuruzi batari ku rutonde rwemewe, igasohoka ku isoko rya magendu ku giciro kiri hejuru cyane.
Ati: “Umufuka umwe ucuruzwa 250.000 FBu ku bantu ku giti cyabo. Ni nde wabasha kuyigura? Ni akarengane. Ntitukibasha kwihanganira ibi.”
Abandi bahinzi bavuga ko bahuye n’ikibazo nk’icyo, bakemeza ko byabaye ingorabahizi kubona ifumbire ihagije yo gushyira mu mirima yabo.
Mu buryo bw’amaburakindi, avuga ko bahitamo kugura utwo babasha kubona nubwo duhenze cyane.
Undi mugore wo muri ako gace yabwiye itangazamakuru agahinda ibyo byamuteye.
Ati: “Ikibazo cy’ifumbire ya Fomi kirakomeye. Nacitse intege. Kuva mu itangwa riheruka, sindabona n’ikilo kimwe kandi natumije ifumbire kuva muri Kamena 2025.”
Asaba ko basubiza ku isoko ubwoko bwa kera bw’ifumbire mvaruganda yavangwaga na Urée, akavuga ko ubwo bwoko bwatangaga umusaruro mwiza kurushaho.
Yemeza ko atacyizeye gusubizwa amafaranga yashoye.
Impamvu ni isoko ryihariwe na bamwe
Umuhanga mu bukungu, Patrice Ndimanya, asanga gufungura isoko ry’ifumbire mvaruganda byagabanya ibi bibazo, ntiryiharirwe na bamwe
Ati: “Twabibonye ku isukari. Igihe abantu ku giti cyabo bemerewe kuyitumiza, ikibazo cy’ibura ryayo cyaragabanutse. Kugira ngo dukemure izi mvururu, isoko rigomba gufungurwa.”
Uyu mwarimu wa Kaminuza anagaragaza ko hakwiye gusuzumwa neza aho ifumbire ijyanwa mbere na mbere. Asanga niba idafumbirwa mbere ibihingwa ngangurarugo bihoraho nk’urutoki, avoka n’imyembe, ndetse n’ibihingwa ngengabukungu nka icyayi n’ikawa bigira uruhare runini mu musaruro mbumbe w’ubuhinzi, amafaranga ashorwamo ashobora kuba arenga urugero, agapfa ubusa.
Ati: “Ingengo y’imari igenerwa ifumbire irenga 60% by’ingengo y’imari ya minisiteri y’ubuhinzi. Nyamara ubworozi bwonyine bugira uruhare rwa 24% mu musaruro mbumbe w’ubuhinzi. Leta ikwiye gutandukanya ibyihutirwa aho gushyira imbaraga nyinshi ku gihingwa kimwe cy’ibigori gishyigikiwe na politiki y’ubuhinzi.”
Asanga Leta idakwiye gushora cyane ku gihingwa kimwe kuko bisa no gutagaguza imbaraga.
Yunzemo ati: “Iyo Leta ishyize miliyari 300 mu gicuruzwa kimwe, bitera abantu bamwe gushaka kubyungukiramo. Ibyo bishobora guteza ruswa ishingiye ndetse no kwiharira isoko.”
Mu rwego rwo gufasha abahinzi kwigira, asaba ko hashyirwaho n’ubundi buryo bwo kubonera abaturage ifumbire harimo no kubashakira iy’imborera.
Ashima ko ikigo Fomi gikora neza, gusa akemeza ko bikwiye ko hashingwa n’ibindi bigo, ntiyiharire isoko yonyine.
Burundi Iwacu ntirabona igisubizo ku bibazo yabajije ikigo Fomi ku byerekeye ikibazo kivugwa aha.

